RWB yikomye abavogera amazi y’amashyuza batabyemerewe

RWB yikomye abavogera amazi y’amashyuza batabyemerewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) cyashyizeho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no kurinda impanuka zishobora guterwa n’aya mazi.

Muri aya mabwiriza harimo ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga aya mazi no kuyabyaza umusaruro agomba kuzitira icyanya agenzura, akanita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera abantu kuyajyamo.

Ikindi kandi ni ukugira abantu bashinzwe umutekano n’abashinzwe ubutabazi babihuguriwe kandi bafite ibikoresho bya ngombwa bibafasha gutabara.

Itegeko N°49/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga imikoreshereze n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ritanga inshingano zitandukanye.

Ku kigo gishinzwe umutungo kamera w’amazi,  gihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa politiki, ingamba n’amategeko birebana n’umutungo kamere w’amazi.

 Inzego z’imitegekere y’lgihugu zegerejwe abaturage, na zo zifite inshingano yo kugira uruhare mu kurinda utugezi, imigezi, ibiyaga, amasoko n’amazi y’ikuzimu.

Abaturage bo bibukijwe ko bafite inshingano zo kurinda no gukoresha neza umutungo kamere w’amazi, haba umuntu ku giti cye cyangwa babikoreye mu bikorwa rusange.

Aya mabwiriza agamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi y’amashyuza no kurinda impanuka zishobora guterwa ns yo.

lkigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) kiramenyesha abantu base ko amazi y’amashyuza ari umutungo kamere ukomye ku buryo nta wemerewe kuvogera ahantu hose hari ayo mazi mu gihe hatarashyirwa abagenzuzi babiherewe uruhushya.

Uruhushya rwo gucunga no kubyaza umusaruro amazi y’amashyuza rutangwa n’lkigo Glshinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Rwanda (RWB).

Uruhushya rutangwa ku bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bw’imyidagaduro ikorerwa mu mazi (recreational activities), iby’ubuvuzi bukoresha amazi y’amashyuza cyangwa se ibindi bikenera amazi y’amashyuza byemewe n’urwego rubifitiye ububasha.

Usaba uruhushya ageza ubusabe ku Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) bugizwe n’ibaruwa yandikiwe Umuyobozi inyuujijwe ku Buyobozi bw’Akarere (sous-couvert).

Iyo baruwa iherekezwa n’ifishi yujujwe neza iboneka ku rubuga www.waterpermitawb.rw, inyemezabwishyu, gusaba uruhushya rwo gukoresha amazi,  icyemezo cyo kwiyandikisha (Registration certificate), icyemezo cy’isuzumangaruka ku bidukikije (EIA certificate) hamwe n’ikarita igaragaza imbibi z’aho umushinga uzakorera.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22