Rwamagana: Abahinzi bakanguriwe guhinga kare mu gihembwe 2022B

Rwamagana: Abahinzi bakanguriwe guhinga kare mu gihembwe 2022B

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022B kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Gashyantare 2022, ashishikariza abanhinzi guhinga ku gihe kandi bagakoresha inyongeramusaruro ari ryo banga ryonyine rizabafasha kubona umusaruro uhagije wo gutunga imiryango yabo, ndetse bakanasagurira isoko bityo bakaniteza imbere.

Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri site y’ubuhinzi ya Gahoko mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha; abacyitabiriye bateye imbuto y’ibigori ya RHM1407 yatuburiwe mu Rwanda (Hybrid).

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abahinzi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro kuko ubutaka bugenda bugunduka.

Ati: “Ndasaba abahinzi kwitabira gufumbira, bagakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda kugira ngo babone umusaruro mwiza kandi uhagije. Uko imyaka ihita ubutaka bugenda bugunduka ku buryo tutabuhongereye ifumbire dushobora kutabona umusaruro twifuza, mu gihe iyo dukoresheje inyongeramusaruro tubona umusaruro mwiza kandi uhagije.”

Yababwiye ko iki gihembwe cy’ihinga dutangiye gikunze kuba kigufi ugereranyije n’ikikiba nziriza cya A kandi ko kugitangiza biba bigamije gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare.

Ati: “Iki gihembwe cy’ihinga gitangiye gikunze kuba kigufi ugereranyije n’ikiba cyarabanje cya “A”; kandi kugitangiza gutya biba bigamije no gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare kuko twagize amahirwe n’imvura iboneka kare.

Site ya Gahoko yatangirijweho igihembwe cy’ihinga cya 2022B ifite ubuso bungana na Hegitari 12. Iki gikorwa kandi cyakorewe icyarimwe no mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana.

Gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2022B  ni igikorwa cyanitabiriwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Sendege Norbert Uyobora ishami rya RAB rya Rubirizi; Abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14