Rutsiro: Yafashwe mu ijoro rya Noheli atwaye amasashe 30 000

Rutsiro: Yafashwe mu ijoro rya Noheli atwaye amasashe 30 000

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe 30,000 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza, ku munsi Abanyarwanda bifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli.

Yafatiwe mu Kagari ka Congo-Nil, Umurenge wa Gihango ahagana saa tatu n’igice, ari mu modoka yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Karongi, afite umufuka urimo amapaki 150 y’amasashe angana n’ibihumbi 30 ubaze isashe imwe ku yindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu mugore yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo muhanda.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’ibisanzwe, bareba iyubahirizwa ry’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bafashe umugore wari mu modoka yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Karongi nyuma y’uko bayihagaritse. Barebyemo basanga harimo umufuka w’amasashe agera ku bihumbi 30, yari agiye gucururiza mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi.”

SP Karekezi yihanangirije abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe avuga ko nta na rimwe bizabahira kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bashyikirizwe ubutabera.

Yakomeje yibutsa abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’iz’imizigo kujya babanza bakayigenzura, mu kwirinda ingaruka bashobora guhura na zo mu gihe hari ibitemewe bisanzwe mu modoka.

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 Frw) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50