Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yacukuraga ahita apfa

Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yacukuraga ahita apfa

Nshimiyimana w’imyaka 19 wari umaze imyaka 3 yarataye ishuri aho yigaga mujyi GS Gakeri, muma saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa 27 Gicurasi, yagwiriwe n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro bitemewe ahasiga ubuzima.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kirumbi, Akagari ka Ruronde, Umurenge wa Rusebeya byabereyemo, yatangarije Imvaho Nshya ko, bitazwi niba hari abandi bari kumwe muri icyo kirombe, ariko ko amakuru amaze kumenyekana ko hari umuntu cyaguyeho, abagiye gutabara bacukuye bakamubonamo yapfuye.

Ati: “Yari amaze imyaka 3 yarataye ishuri aho yigaga muri GS Gakeri, atangira gukora iyi mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, yihishahisha ku buryo benshi batabimenyaga. Kugeza ubu ntituzi aho abayacukura bayagurisha ariko hari benshi bafatirwa muri ubu bucukuzi. We rero ku bw’ibyago cyamugwiriye ahita apfa.’’

Undi uvuga ko afite umuvandimwe we uri muri Transit Center kubera ko yafatiwe muri ubu bucukuzi yagize Ati: “Bahora babuzwa kujya muri buriya bucukuzi. Hari kampani zihari zicukura byemewe ariko ikibabaje ni uko hari n’abo usanga zarahaye akazi, bazikorera ariko bakanazica mu rihumye bagacukura bitemewe.

Nk’ubu murumuna wanjye wabifatiwemo twari twaramwiyamye yaratunaniye atubwira ko ngo abayabagurira babaha amafaranga menshi ariko ntatubwire abo ari bo kuko yakekaga ko twatanga amakuru bagafatwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko nyakwigendera yacukuraga mu kirombe gisanzwe gicukurwa, yacunze ko ntawe umubona kuko hari mu masaha y’ikiruhuko, kimugwaho arapfa.

Ati: “Ntituramenya niba yari kumwe n’abandi kuko hari igihe biba nk’uko abandi bagahita birukanka, gusa we inkuru ikitugeraho mu ma saa munani twahise tumushakisha umurambo we turawubona, wajyanywe ku bitaro bya Murunda.”

Avuga ko uyu Murenge wa Rusebeya  usanzwemo ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye  bahora bakangurira abaturage kubureka.

Ati: “Hari n’abo dufata tukabajyana muri Transit Center kuko nk’ubu dufitemo 45 twafashe. Kiriya ni ikibazo gikomeye dukomeza gushyiramo imbaraga kuko turabizi ko hari ingaruka zikomeye abajyamo bashobora kugiriramo, zirimo kugwirwa n’ibirombe bagapfa nk’uko byagendekeye uriya musore.”

Avuga ko ikibabaje cyane ari uko bibica baba babigiyemo nta bwishingizi kuko baba bakora ibitemewe, bukaba ari ubukangurambaga bukomeza ngo abaturage bumve impamvu babibuzwa,ko ari ukuurengera ubuzima bwabo mbere na mbere.

Yanavuze ko kugeza ubu ubuyobozi bukora ubusesenguzi ngo harebwe aho abayacukura bayagurisha n’ababagurira ngo na bo bafatwe babihanirwe barebe ko byacika.

Yongera gusaba abaturage kwirinda gucukura aya mabuye mu buryo butemewe, cyane cyane ko hari kampani zibikora byemewe kandi ari bo mbere na mbere ziha akazi, ababyishoramo bitemewe bakaba bibonera ingaruka zirimo, harimo izo mfu n’ibihano ku babifatirwamo.

Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Karere ka Rutsiro cyahitanye uwacukuraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22