Rutsiro: Abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega barembejwe n’imyotsi

Rutsiro: Abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo  wa Gitega barembejwe n’imyotsi

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega, mu Murenge wa Mushubati, barasaba ko bafashwa kuvugururirwa inzu zabo by’umwihariko imiyoboro icamo imyotsi yo mu gikoni kuko ngo iyo batetse itajya ibona uko isohoka bakaba bakurizamo n’uburwayi.

Abo baturage bagaragaza ko batishoboye, ngo bagejeje iki kibazo ku buyobozi ubwa mbere bujya kubasanira ariko ngo ntibyagira icyo bitanga n’ubundi imyotsi iba myinshi.

Umuturage utuye muri uwo Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega, yagize ati: “Aha tuhamaze imyaka irindwi ariko turembejwe n’imyotsi cyane kubera yuko imiyoboro y’umwotsi, yubatse nabi. Ntabwo umwotsi uzamuka ngo ucemo hariya hejuru ahubwo urasohoka ugaca mu muryango undi ukajya mu nzu imbere”.

Yakomeje agira ati: “Bari bagerageje kujya baza kudusura bakatubwira ngo bazatuvugururira birangira batabikoze. Mbese ni uguhora baturerega.”

Undi yagize ati: “Hari igihe umwana agira ngo agiye kwenyegeza inkwi, agasohoka amaso ye ameze nk’ay’umunywi w’itabi cyangwa inzoga, mbese yakanutse nanjye najyamo bikaba uko, baraje rimwe barabikora ntihagira icyo bitanga ariko nabwo hashize igihe.”

Abo baturage bahuriza ku cyo kuba binabatera umwanda kubera ko imbere y’inzu zabo zose, hagaragara umwotsi mwinshi ku buryo wagira ngo batwikiramo amakara.

Ati: “Ni umwanda, nibadufashe bavugurure iyo miyoboro, nibura umwotsi ujye ubasha gutambuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yabwiye Imvaho Nshya ko kimwe n’ibindi bibazo biri muri uyu Mudugudu, Akarere kamaze gukora isuzuma ryabyo kugira ngo bivugururwe.

Yagize ati: “Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega  hakozwe isuzuma ry’ibibazo birimo bikenewe gukemurwa ndetse bimwe byatangiye gukemurwa ibindi na byo twababwira ko ari vuba.”

Uwo Mudugudu uherereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere mu Karere ka Rutsiro.

Imyotsi ibangamira ababa mu Mudugudu wa Gitega
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17