Rusizi: Umusore ukekwaho gusambanya umwana yafashwe nyuma y’iminsi 12

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Dushimimana Elvis bahimba Gikongoro w’imyaka 23, wari umaze iminsi 12 ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri w’imyaka 16 mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi.

Bivugwa ko Dushimimana yari yararuye uwo mwana w’umukobwa ku buryo yabeshyaga ko agiye ku ishuri ahubwo akajya kwirirwa mu rugo rw’uwo musore, abanda bataha na we agataha nk’uvuye kwiga.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru uwo mwana w’umukobwa  asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri G.S. Gaseke.

Ababyeyi bamenye amakuru yuko uwo mwana w’umukobwa atacyikoza ishuri nyuma y’aho ubuyobozi bwa G.S. Gaseke bubahamagariye bubabaza impamvu amaze iminsi ibiri ikurikiranye atiga kandi ababyeyi bo bazi ko atajya asiba na rimwe kuko buri gitondo yoga akajua ku ishuri agatahana n’abandi nimugoroba.

Gitifu Kimonyo akomeza avuga ko umwana yabajijwe aho azindukira akanahirirwa  araceceka. Byabaye  ikibazo gikomeye ubwo ku wa 31 Mutarama yazindukaga nk’ugiye kwiga ariko ntiyongera ndetse ntiyanataha nk’uko yajyaga abigenza.

Ati: “Yiriwe aho batazi anararayo, aza mugitondo cyo ku itariki ya 1 Gashyantare, bamubajije aho yaraye abanza kwanga kuhavuga, bakomeje guhatiriza avuga ko iminsi ibiri yose yamaze atiga yirirwaga kuri uriya musore, ndetse ku wa 31 Mutarama biriranywe baranararana mu nzu ye iri iruhande rw’iwabo. Yavuze ko ari inshuti ye, dore ko banatuye bombi mu Mudugudu umwe wa  Muyange, Akagari ka Gaseke.”

Akibivuga hafashwe icyemezo cyo kumujyana muri serivisi ibishinzwe ku Bitaro bya Mibilizi ngo harebwe niba yarasambanyijwe, bagiye kureba umusore baramubura akomeza gushakishwa kugeza afashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare.

“[…] Umwana yavuye ku bitaro akomeza kujya kwiga nta kibazo kindi, twari dutegereje kumenya ibyavuye mu isuzuma ry’ababishinzwe muri Isange One Stop center mu Bitaro bya Mibilizi, niba koko yarasambanyijwe.

Umusore na we, wari umaze iriya minsi yose ashakishwa amanywa n’ijoro, yafashwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Gashyantare ku makuru yatanzwe n’abaturage,  afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe hagitegerejwe ibizava mu isuzuma rya muganga.”

Ku baba bavuga ko ibi bisubizo batinze kubyaka, uyu Muyobozi yavuze ko ubwo uwakoze icyaha yafashwe na byo bigiye kwihutishwa kuko RIB igomba kumukorera dosiye kandi itayikora idafite ibisubizo bya muganga, ari yo mpamvu bigomba kwihutishwa.

Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana imyigire y’abana babo bakamenya niba bagiye ku ishuri, banagezeyo n’amasaha yo gutaha ababyeyi bagakurikirana ko nta handi bagiye kimwe n’imyitwarire yabo.  

Uretse gukurikirana imyitwarire y’abana, ababyeyi baranasabwa kujya babaganiriza ku buzima bw’imyororokere kugira ngo batajya bisanga mu bibazo nk’ibyo byo gusambanywa kandi bakiri bato.

Yasabye Ubuyobozi bw’amashuri kujya bakurikirana umunsi ku wundi ko abana bari ku ishuri ku gihe, bakanagaragaza hakiri kare abana batiga cyangwa biga nabi basiba, hakamenyekana impamvu kuko hari igihe ababyeyi baba batabizi.

By’umwihariko yanasabye abana, cyane cyane ab’abakobwa,  kwirinda ibibarangaza bibatesha ishuri kuko ubuzima bwiza bwa mbere ari ishuri, bakamenya ko ejo habo heza hari mu biganza byabo.

Yabasabye kujya batangira  amakuru ku gihe ku bo babona bashaka kubashuka, babashora mu ngeso zibararura, zikabatesha ishuri.

Kuri ubu Dushimimana afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, aho arimo gukorerwa idosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
SPECIOSE Nyinawabari says:
Gashyantare 13, 2024 at 10:38 pm

Mana YANJYE

SPECIOSE Nyinawabari says:
Gashyantare 13, 2024 at 10:38 pm

Mana YANJYE

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE