Rusizi: Umurezi mu ishuri rya G.S Bugumira yahagaritswe kubera agatama

Rusizi: Umurezi mu ishuri rya G.S Bugumira yahagaritswe kubera agatama

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamenyesheje Karekezi Maurice Joseph ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.

Ibaruwa imuhagarika by’agateganyo yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet mu mpera z’umwaka ushize.

Amakuru avuga ko hari amashusho agaragaza Karekezi yasinze yinjira mu kigo yambaye mucikopa.

Mu ibaruwa imuhagarika, ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko bwashingiye ku myitwarire ye mibi irimo ubusinzi.

Igira iti “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko uyu murezi yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52