Rusizi: Umurezi mu ishuri rya G.S Bugumira yahagaritswe kubera agatama

Rusizi: Umurezi mu ishuri rya G.S Bugumira yahagaritswe kubera agatama

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamenyesheje Karekezi Maurice Joseph ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.

Ibaruwa imuhagarika by’agateganyo yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet mu mpera z’umwaka ushize.

Amakuru avuga ko hari amashusho agaragaza Karekezi yasinze yinjira mu kigo yambaye mucikopa.

Mu ibaruwa imuhagarika, ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko bwashingiye ku myitwarire ye mibi irimo ubusinzi.

Igira iti “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko uyu murezi yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22