Rusizi: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo asaga miliyoni 10

Rusizi: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo asaga miliyoni 10

Mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa 31 Kanama 2026, inkongi y’umuriro yafashe inzu ya Mbarushimana Jean Paul iri mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, hakekwa ko iyo nkongi yaturutse kuri gaze yaturitse. Habima David, umwe mu baturage bari mu batabaye yavuze ko iyo nzu yari iy’imiryango 4 ibamo abayikodesha barimo abasore b’aba DASSO.

Ati: “Hari mu ma saa kumi z’umugoroba abo basore bavuye kugura gaze y’ibilo 12 batekesha ngo barye bajye ku kazi k’ijoro. Batetse gaze iraturika, abari aho bose barahunga umuriro ugurumana mu nzu yose, imiryango 2 muri 3 irakongoka, abaturage bahurujwe bica inzugi bakuramo utuntu duke cyane, ibindi birashya birakongoka.”

Yakomeje agira ati: “Amahirwe ni uko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryazanye kizimyamoto umuryango (inzu)  wa gatatu utarakongoka bitarafata n’izindi nzu n’abaturage bagakomeza kuzimya, bituma umuriro uzima ndetse hagira ibintu bike barokoyemo.

Nikoshaka Daniel utuye muri uwo mudugudu yagize ati: “Twumvise ikintu giturika cyane, tubyutse dusanga inzego z’umutekano zahageze ariko turafatanya tubasha kuzimya nubwo hatabuze ibyangiritse ariko nta muntu wagize icyo aba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu, yavuze koko iyo nzu n’ibyarimo nta na kimwe cyari mu bwishingizi, ko ibyahiriyemo byose bifite agaciro k’arenga miliyoni 10, ku bw’amahirwe nta wahiriyemo.

Ati: “Ni icupa rya gaze ryaturitse inkongi ifata inzu n’ibyarimo hafi ya byose. Ntabwishingizi inzu n’ibyarimo byagiraga. Turakangurira abaturage kugira ubwishingizi bw’inkongi ku nzu batuyemo, kuko uretse gaze n’amashanyarazi cyangwa umuriro wo mu ziko byabatwikira, iyo basanganywe ubwishingizi rero burabagoboka.”

Yavuze ko iyi ari impanuka nk’izindi zose, ubuyobozi bukaba bwashakiye mu baturanyi aho ababaga muri izi nzu baba bacumbikiwe n’ikibatunga, igihe bugishakisha icyakorwa ngo bafashwe kuko n’imyambaro yabo yose yangirikiyemo, akanasaba abaturanyi n’inshuti z’abahuye n’ibi byago kubaba hafi muri wa muco w’Abanyarwanda wo gutabarana.

Iyo nkongi ibaye nyuma y’ibyumweru 3 nanone mu mujyi wa Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe indi nkongi  yibasiye inyubako y’ubucuruzi hahiramo iby’arenga miliyoni 9, yo n’ibyarimo byose na byo nta bwishingizi byagiraga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25