Rusizi: Inyubako y’ubucuruzi n’ububaji yakongokeyemo ibya miliyoni 10 Frw

Rusizi: Inyubako y’ubucuruzi n’ububaji yakongokeyemo ibya miliyoni 10 Frw

Inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ndayisabye Jean, iherereye mu Mujyi wa Rusizi,  Umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikongokeramo ibyakorerwagamo byose bifite agaciro ka miliyoni zizaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa tanu z’amanywa yok u wa 24 Nzeri 2025, isanzwe ikorerwamo ibikoresho by’ububaji birimo intebe, ameza, ibitanda n’ibindi, hakanadoderwamo imisego y’intebe n’ibitanda ariko ibyo byose bikaba ari na ho bicururizwa.

Abakoreraga muri iyo nyubako barataka igihombo batewe n’iyo nkongi yaje ibatunguye, igasya itanzitse kuko yafashe mu bikoresho by’ububaji.

Umwe mu bahakorera yavuze uko inkongi yatangiye agira ati: “Twabonye umuriro ugurumanye uhereye imbere mu nzu aho bakirira abakiliya baje kugura ibyo bahakeneye, hakurikiraho igice cyarimo ibyo bakoraga bitegerejwe kugurishwa n’igice cyabikwagamo ibyakoreshejwe baguraga bakabigurisha ababikeneye.”

Avuga ko batabaye bakagerageza kuzimya bikanga, kizimyamoto ya Polisi irahagera irawuzimya, bituma udakwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi ziyegereye.

Ndayisabye Jean, nyir’inyubako yahiye n’ibyo yakoreragamo byose, yabwiye Imvaho Nshya ko akeka umuriro w’amashyanyarazi kuko byabaye ahibereye, nta kindi cyabiteye.

Ati: “Nari mpibereye umuriro uturuka imbere mu nzu, yose irashya irakongora n’ibyarimo byose, ntacyo twarokoyemo, nta n’ubwishingizi ari inyubako ari n’ibyakorerwagamo twagiraga. Ni igihombo gikomeye cyane.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yihanganishije umuryango wahuye n’akaga, asaba abatuye uyu mujyi n’abawukoreramo kongera gusuzuma inyubako zabo niba insinga z’amashanyarazi zujuje ubuziranege, bakanagira ubwishingizi.

Ati: “Inyubako yahiye n’ibyarimo byose nta na kimwe cyagiraga ubwishingizi.  Turongera kwibutsa abatuye n’abakorera muri uyu mujyi kugenzura inyubako zabo, ubuziranenge bw’insinga z’amashanyarazi bakoresha, n’ubushobozi bw’abazibashyiriramo kuko izimaze iminsi zishya muri uyu mujyi, hafi ya zose ni ibibazo by’amashanyarazi.”

Yakomeje akangurira abacuruzi n’abafite inyubako z’ubucuruzi guha agaciro ubwinshingizi bw’ibyabo kuko bigenda bigaragara ko ahagize ikibazo cy’inkongi henshi nta bwishingizi baba bafite.

Yavuze ko ubukangurambaga bukomeje mu bacuruzi, abafite inyubako z’ubucuruzi n’abandi baturage ibi byombi bikitabwaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro- Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  2. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  3. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  4. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  5. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50