Rusizi: Imbangukiragutabara yarenze umuhanda ikomeretsa umunyegare

Rusizi: Imbangukiragutabara yarenze umuhanda ikomeretsa umunyegare

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, igonga umunyegare arakomereka mu gihe yihutaga ijya kureba umurwayi.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya, ikaba yari igiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, ikaba yagenderaga ku muvuduko uri hejuru nk’ujo bishimangirwa n’ababonye aho impanuka yabereye.

Bivugwa ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, aho iyo mbangukiragutabara yari itwawe na Nsengiyumva Maurice w’imyaka 35.

Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo umuforomo witwa Ahadi Kasi Wilson wari ugiye kuzana uwo murwayi.

Umwe mu bahaye Imvaho Nshya ayo makuru yagize ati: “Yageze hano mu Mudugudu wa Kabonabose umushoferi yihuta cyane, agonga umuturage witwa Ingabire Jean Claude wari uri ku igare ajya mu mirimo ye.”

Uwo muturage akimara kwikubita hasi yahise akomereka ndetse atangira gutaka umugongo, amaguru n’amaboko.

Yakomeje agira ati: “Imbangukiragutabara yahise yibirundura, ita umuhanda, amapine ajya hejuru, irangirika ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”

Umujyegare yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorerwa iby’ibanze, hanafatwa icyemezo cyo kumujyana ku Bitalo bya Mibilizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Manirarora James, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.

Ati: “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”

Yavuze ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.

Ati: “Ingabire Claude wagonzwe twari twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ariko bitewe n’uko ameze yahise ajyanwa  ku Bitaro bya Mibilizi. Arataka cyane umugongo n’amaguru, yanakomeretse ibiganza no mu mutwe.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ishimwe samuel

Yoooo lmana ifashe uwo munyegare. akire ariko bajye bagabanye umuvuduko kuko bagendera kuri mwinshi cyn bagakabya

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  2. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  3. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  4. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  5. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20