Rumaga yaciye amarenga y’imikoranire na Ali Kiba

Rumaga yaciye amarenga y’imikoranire na Ali Kiba

Umusizi Rumaga Junior ukomeje kwagura imikorere ye yaciye amarenga y’uko haba hari imikoranire n’umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania ukomeje gufasha Abahanzi mu buryo butandukanye.

Uyu musizi umaze iminsi irenga ibiri ashyize hanze igisigo yafatanyije na Kivumbi King gitera imbaraga abanyempano bagorwa no kumenyekana yashimiye Ali Kiba.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yashimiye Ali Kiba wakanyujijeho mu muziki wo mu Karere amubwira ko kumuhitamo ari amahitamo meza.

Yagize ati:” Wakoze guha amahirwe umuntu wanyawe ngo yerekanwe icyo ashoboye.”

Ayo magambo ayaherekeresha inyuguti zisobanura amagambo akunda kumuranga ariyo U-R-U( u Rwanda Ruzira Umwaga) na Ali Kiba yongeraho Inzu ndetse na Bakame ifatwa nk’inyamaswa izi ubwenge n’amayeri menshi.

Nubwo Rumaga ateruye ngo agaragaze icyo ubwo bufatanye bushingiyeho ariko bitewe n’ibyo bimenyetso abantu batangiye gukeka ko cyaba ari igisigo kizahuzwa n’umuziki wa Ali Kiba, kuba yajya amwandikira indirimbo z’abahanzi babarizwa mu nzu ifasha umuziki ya Ali Kiba yitwa ‘Kings Music Records’ cyangwa se akaba nawe yaba yiyongereye mu bahanzi bafashwa n’iyo Level.

Mu gihe Rumaga yaba yasinye nk’umwanditse wo muri King’s Music record yaba abaye Umunyarwanda wa Kabiri winjiye muri iyo nzi akurikiye Mubiligi Pierrine Alleluya uzwi nka Mutima watangajwe ko yinjiye muri iyo nzi ifasha Abahanzi mu Ukuboza 2025.

Rumaga Kandi atangaje ibi mu gihe yitegura gutangiza iserukiramuco rihuza Ubusizi n’ubundi buhanzi rizajya riba buri mwaka kandi mu gihugu hose.

Bumwe mu butumwa bushimira Rumaga yasangije abamukurikira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25