Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” yerekeje muri Kiyovu Sports

Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” yerekeje muri Kiyovu Sports

Umurundi Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” washeje amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yerekeje muri Kiyovu Sports asinya amasezerano y’umwaka.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

PaPlay ni umwe mu bakinnyi beza Rayon Sports FC yifashishije mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko mu kibuga hagati, ariko iyi kipe yamugaragarije ko itazamukenera cyane ishaka kumutiza.

Aho gutizwa, uyu mukinnyi yahisemo kumvikana n’ikipe akagenda burundu agashaka ikipe azakinira, nubwo yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe. Yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 avuye mu ikipe y’Amagaju FC.

Muri kiyovu Sports asanze mugenzi we w’Umurundi Cédric Amissi.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona ya 2025/26 yakira mukeba Rayon Sports tariki ya 13 Nzeri 2025, saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Kigali Pele Stadium.

Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” yerekeje muri Kiyovu Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  2. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  3. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  4. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  5. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20