Ruhango: Bibukijwe ko urya ruswa n’uyitanga bahanwa kimwe

Ruhango: Bibukijwe ko urya ruswa n’uyitanga bahanwa kimwe

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bakanguriwe kwirinda ruswa no kutayihishira kuko imunga ubukungu bw’igihugu, banibutwa ko ufitata n’uyitanga bose bahanwa kimwe.

Ni ubutumwa bahawe n’inzego zitandukanye, ubwo bari mu Nteko z’abaturage.

Inzego z’Umutekano zibukije ko ruswa imunga ubukungu kandi ko uwayitanze n’uwayakiriye bahanwa kimwe.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere SP Habimana Augustin yagize ati: “Mwirinde kandi mukumire ruswa, ndetse mubikore vuba ku gihe kuko ruswa imunga kandi ikica ubukungu bw’ igihugu”.

DPC yibukije kandi ko umuntu watanze kimwe n’uwakiriye ruswa bahanwa n’ n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na we yunzemo ubwo yifatanyaga n’ abaturage mu nteko yabo yabereye mu Murenge wa Ruhango kuri uyu wa Kabiri ubwo hanasozwaga ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ruswa n’ akarengane ku nsanganayamatsiko igira iti ‘Ndaje mbaza icyo ntagukoreye’  bwatangijwe  ku itariki ya 26/09-10/10/2023.

Meya yibukije abitabiriye ko ubuyobozi bwiyemeje kuyobora Akarere mu buryo bufunguye kuri buri wese, ko nta muntu wemerewe kurenganywa.

Yibukije ko hari Gahunda ihari yashyizweho n’ubuyobozi ibafasha kunyurwa na serivisi yitwa ‘Uranyuzwe Approach’.

Yabibukoje ko buri muturage  agomba kwigerera ku buyobozi ntawe atumye kuko abaturage bose bangana imbere y’ amategeko.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje gahunda y’Inteko z’Abaturage zibera ku rwego rw’Akagari mu rwego rwo kwikemurira ibibazo, ahibanzwe ku  ngingo zirimo Icyumweru cy’Irangamuntu (ID Week), no gushishikariza abaturage kwivana mu bukene.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54