Rugby: Lions de Fer RFC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya Lions de Fer RFC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe

Thousand Hills RFC  40-06 Muhanga Thunders

Lions de Fer RFC  20-03 Kigali Sharks RFC

Kamonyi Puma RFC 05-54 Resilience RFC

Mu Gushyingo 2022 ni bwo hatangiye umwaka w’imikino muri Rugby “Rwanda Rugby League Season 2022-2023” mu cyiciro cy’abakina  ari 15 “15 Aside” mu bagabo.

Taliki 14 Mutarama 2023 habaye imikino y’umunsi wa 5 ari na yo yasoje imikino ibanza aho ikipe ya  Lions de Fer RFC yasoje  idatsizwe.

Mu mikino yabaye, ikipe ya Lions de Fer RFC yatsinze Kigali Sharks RFC amanota 20 kuri 03  naho ikipe ya Thousand Hills RFC itsinda ikipe ya Muhanga Thunders RFC amanota 40 kuri 06. Iyi mikino yabereye  ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru.

Undi mukino wabereye mu Karere  ka Kamonyi aho ikipe ya  Kamonyi Puma RFC yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Resilience RFC y’i Rusizi amanota 54 kuri 05 .

Nyuma y’imikino ibanza,  ikipe ya Lions de Fer RFC  ni yo iyoboye urutonde n’amanota 22, ikurikiwe na Thousand Hills RFC n’amanota 17, Kigali Sharks RFC (11), Muhanga Thunders RFC (10), Resilience RFC (8) naho ku mwanya wa nyuma wa 6 hari Kamonyi Puma RFC (0).

Ikipe ya Thousand Hills RFC yasoreje ku mwanya wa kabiri

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izasubukurwa mu ntangiriro za Gashyantare 2023 aho ikipe  ya Muhanga Thunders RFC  izakira Kamonyi Puma RFC , Kigali Sharks RFC yakire Resilience RFC naho Lions de Fer RFC ikine na Thousand Hills RFC .

.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE