Rubavu: Ikamyo ya HOWO yacitse feri yinjira mu Bitaro bya Gisenyi ikomeretsa 4

Rubavu: Ikamyo ya HOWO yacitse feri yinjira mu Bitaro bya Gisenyi ikomeretsa 4

Mu Karere ka Rubavu, ku muhanda winjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Gacukiro, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 biturutse ku kubura feri, hakaba hakomerekeymo abantu bane barimo n’uwari utitwaye.

Iyo modoka yari yambaye pulake RAF 698 Z, yakoze impanuka yakomerekeje abantu babiri, shoferi n’undi muntu yari itwaye nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavature.

Yagize ati: “Impanuka yabaye mu saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomerekeyemo abanyamaguru babiri, Shoferi n’undi muntu yari atwaye.”

Amakuru avuga ko abantu bakomerekejwe n’iyo mpanuka bose barimo kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.

Si ubwa mbere muri uyu muhanda habereye impanuka ikomeye imodoka ikinjira mu bitaro bya Gisenyi gusa urukuta rugongwa cyane rukaba rwari rwarubatswe mu buryo bukomeye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14