Rubavu: Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero bahamya ko ubuzima bwahindutse

Rubavu: Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero bahamya ko ubuzima bwahindutse

Abatujwe mu Mudugudu  w’Icyitegererezo wa Rugerero bavuga ko bavuye mu buzima bukakaye, bakaba bamaze kwiteza imbere biturutse ku bikorwa remezo bitandukanye Leta yabegereje, birimo ishuri, isoko, agakiriro ivuriro n’ibindi.

‎‎‎Uwitwa Munganyinka utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu avuga ko kuhatuzwa byabahinduriye ubuzima.‎‎

Ati: “Twatujwe na Leta mu Mudugudu w’icyitegerezo, kuko tutari twishoboye, aho twari turi twari mu buzima bukakaye, ariko aho tugereye muri uyu Mudugudu twabashije kwibumbira hamwe, tujya mu matsinda tukiteza imbere, tukaba dufite ibikorwa remezo bitwegereye, bikaba bitandukanye n’aho twari dutuye mbere wasangaga nta shuri ritwegereye, ariko ubungubu twegerejwe amashuri, amavuriro.”‎‎

Undi watujwe muri uwo mudugudu yavuze ko amafaranga yatangaga ku bukode asigaye amufasha mu bindi bikorwa by’iterambere.

Ati: “Kuva twatuzwa muri uyu mudugudu, imibereho yarahindutse, amafaranga najyaga ntanga mu bukode asigaye amfasha mu bindi bikorwa by’iterambere, nkanishyurira abana ishuri.”

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe gukurikirana imidugudu y’icyitegererezo‎Jean Bosco Uwizeyimana, yavuze ko umudugudu w’icyitegererezo ufasha abaturage kwegerezwa ibikorwa remezo.‎‎

Ati: “Abatujwe hano bafite ibikorwa remezo birimo amashuri, ivuriro, ibigo mbonezamikurire, agakiriro, hari isoko ryafasha umuturage akiteza imbere agannye ubucuruzi.‎‎

Hari icyanya cy’umurima bashobora guhingaho bakabona ikibatunga, hari koperative y’ubworozi bw’inkoko n’ibindi bifasha umuturage watujwe kuzamura imibereho ye.”‎‎‎

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero babarirwa mu miryango 142, bibumbiye muri Koperative Tumufitiye Icyizere, bakaba barahawe inyubako, ishuri ry’inshuke, isoko n’umushinga w’inkoko zitera amagi.

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bahamya ko byabahinduriye ubuzima
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42