RTDA yagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

RTDA yagaragaje ingano y’ibirometero byubatswe mu myaka 30

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) kimaze gutangaza ko mu myaka 30 ishize urwego rw’ubwikorezi rwateye imbere biturutse ku mihanda yagiye yubakwa hirya no hino mu gihugu.

Mwiseneza Maxime Marius, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo wa RTDA, yabigarutseho mu kiganiro ‘Kubaza bitera Kumenya’ cyatambutse kuri Radiyo Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024.

Nyuma yuko Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Leta yashyize imbaraga mu kubaka imihanda kuko imihanda ikenerwa cyane kubera ko igihugu kidakora ku Nyanja.

RTDA isobanura ko hakozwe imihanda myinshi kubera ko Leta yabishyizemo ingufu nyinshi.

Itangaza ko iterambere igihugu kigezeho, imihanda yabigizemo uruhare runini.

Yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwubatse imihanda ya kaburimo yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibirometero 1,639.

Imihanda yo ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali yavuguruwe, ireshya n’ibirometero 3,932.

Harimo imihanda yubatswe n’iyavuguruwe yari ibitaka bityo igashyirwamo kaburimbo.

Imihanda yo ku rwego rwa Kabiri yubatswe, ireshya n’ibirometero 11,631 mu gihe imigendero yubatswe yifashishwa n’abaturage kugeza umusaruro ku masoko ireshya n’ibirometero 4,136.

Mwiseneza yagize ati “Imihanda yose yubatswe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize, ireshya n’ibirometero bisaga 37,000.

Harimo imihanda ya kaburimo by’umwihariko imihanda mpuzamahanga, iyo ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali, ihuza insisiro n’imigenderano mu turere hagati”.

Itegeko ryasohotse ku wa 02/08/2022 rigena ko ibigenda ku mihanda yok u rwego rw’igihugu nko gutera ibiti, gusiga amarangi byose bikorwa na RTDA.

Mu myaka 30, mu Rwanda hamaze gukorwa imihanda ireshya na Kirometero bisaga ibihumbi 37
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42