Richard Nick Ngendahayo yasuye Urwibutso rwa Kigali

Richard Nick Ngendahayo yasuye Urwibutso rwa Kigali

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya yasuye urwibutso rwa Kigali maze yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali bwashyizwe ku rubuga rwa X, bugaragaza ko Richard Ngendahayo yasuye Urwibutso rwa Gisozi ku wa 10 Ugushyingo 2025.

Ubwo butumwa bugira buti: “Mu ruzinduko yagiriye ku rwibutso uyu munsi, Richard Nick Ngendahayo, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ashyira indabo ku mva, anasura ibice by’uru rwibutso kugira ngo arusheho kumenya amateka ya Jenoside n’urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka.”

Ubutumwa bwa Ngendahayo yanditse mu gitabo cyagenewe kwandikwamo ubutumwa bw’abasura urwibutso rwa Kigali, yagize ati: “Ibyabaye mu 1994 ntibizongera kubaho. Jenoside yakorewe Abatutsi ni isomo kuri iki kiragano, Abanyarwanda ntituzibagirwa tuzahora duhagaze ku gitekerezo ‘Ntibizongera’.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuhanzi Ngendahayo asuye Urwibutso rwa Kigali mu gihe akomeje no kwitegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert’ kizabera muri BK Arena tariki 29 Ugushyingo 2025.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 10 ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba ari mu Rwanda muri gahunda ze zitandukanye zirimo n’igitaramo akomeje gutegura.

Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

Ubutumwa bwa Richard Nick Ngendahayo ubwo yasuraga Urwibutso rwa Kigali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35