RIB yemeje ko yataye muri yombi umuhanzi Yampano
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwemeje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Umuvugizi w’urwo rwego Dr Murangira B. Thiery yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026 ashimangira ko koko Uworizagwira bamufite.
Yagize Ati “Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje na dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Yampano atawe muri yombi nyuma y’uko umugore we yakoze ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye amukorera ihohotera bikaza kurushaho kuba bibi ubwo yamugongaga nyuma yo kumusohora mu modoka yategaga moto Yampano akabakurikira akabagonga.
Icyakora mbere y’uko Yampano yitaba RIB, yasize afashe amashusho ayasangiza abamukurikira abamenyesha ko uwo mugore we Uwineza Diane uzwi nka Vava,atigeze amubanira neza kuko ngo kuva yagera mu buzima bwe bwabaye nk’akayunguruzo ndetse yanahoraga avuga ko azamufungisha.
Yagaragaje ko uwo mugore yakuyemo inda eshatu mu mwaka umwe, ndetse akaba yaranahora umwereka ko atamwubaha kandi agatangaza amabanga y’urugo rwabo.
Ibibazo bya Yampano n’umugore we byatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko hagiye hanze amashusho yabo barimo gutera akabariro mu Ugushyingo 2025.
