REG yijeje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato riri hafi kuba amateka

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 18, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’amashanyarazi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ikomeje kuvugurura no gusana imiyoboro ku buryo ibura ry’umuriro rya hato na hato rizaba amateka mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gusana, kwagura no kugenzura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi Bwana Fred Kagabo, avuga ko ubu REG irimo kuvugutira umuti ibibazo by’ibura ry’umuriro.

Avuga ko REG yashyizeho gahunda y’imyaka 3 igamije kuvugurura imiyoboro yose ishaje ndetse n’indi yubatswe kera itakijyanye n’igihe igasimbuzwa.

Ati: “Buri mwaka habaho gahunda yo kuvugurura imiyoboro haba mu bihe by’imvura bikunda no kugaragamo ibiza ndetse n’ibihe bisanzwe”

Avuga ko mbere yo kuvugurura imiyoboro, habanza kubaho igenzura ryo kureba ibibazo byose byaba biri mu miyoboro. Bimwe mu bishobora kuyibangamira hari nk’ibiti cyangwa ibyatsi bimera bikaba birebire bikayegera cyane cyangwa bikayikoraho, hari imiyaga izana ibiti ikabigusha mu miyoboro, ndetse n’inyoni zarika ibyari ku miyoboro cyangwa zigapfiraho.

Ati: “Ibi byose tubikurikirana mu buryo buhoraho, ku buryo ikibaye cyose gihita gikemurwa”.

Nk’uko imibare ibyerekana, inshuro amashanyarazi yagiye abura ku miyoboro yose mu gihugu mu cyumweru zaragabanyutse ku buryo bwo hejuru, kuko zavuye hejuru ya 900 mu mwaka ushize zigera hagati ya 100 na 120 kuri ubu.

Fred ati: “Intego ni ugukomeza kugabanya ziriya nshuro tukajya nibura munsi ya 50 mu cyumweru mu mwaka utaha. Cyokora hari igihe umuriro ubura mu buryo bwateganyijwe bitewe n’imirimo yo kwagura imiyoboro cyangwa gusana ibyangiritse. Ibyo byo tubanza kubimenyesha abafatabuguzi mbere”.

Ibura rya hato na hato cyane mu bihe by’imvura naryo rizakemurwa burundu

Hari imvugo ikunda guterwamo urwenya yo “kwanura umuriro”, ikavugwa cyane iyo imvura iguye umuriro ukagenda. Fred avuga ko imvura ntaho ikwiye guhurira n’ibura ry’umuriro.

Ibura ry’umuriro rya hato na hato rigiye kuba amateka mu Rwanda bitewe n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kuvugurura no kongera imiyoboro y’amashanyarazi

Ati: “Ubundi ntikwiye kubaho ko imvura igwa ngo umuriro ugende. Aho biba rero, akenshi usanga ari ahari imiyoboro ica mu butaka (underground). Iyi miyoboro ikunze kwangizwa n’abubaka ndetse n’abandi bashaka kwiba insinga, hanyuma babona yangiritse bakarenzaho itaka bakicecekera. Ibi ni bibi cyane kuko iyo imvura iguye hinjiramo amazi, bigateza ikibazo umuriro ukagenda.”

Avuga ko ariko iyo imvura izanye n’ibiza, nk’inkuba ndetse n’imiyaga myinshi ndetse n’imyuzure, bishobora gutuma umuriro uvaho bitewe no kwangirika kw’imiyoboro.

Ati: “Iyo inkangu iridutse ubutaka bukagenda, n’ipoto ishinzeho iragenda bityo umuyoboro ukangirika. Ibi rero bituma amashanyarazi avaho mu gihe uwo muyoboro utarasanwa. Gusa hari n’ubwo usanga hari ipoto ishaje nayo ikaba yahungabanywa n’umuyaga. Ni nayo mpamvu tugenzura imiyoboro yacu mu buryo buhoraho, kugira ngo icyangiritse cyangwa igishaje gisanwe vuba na bwangu.”

Fred avuga ko ariko hari n’abangiza imiyoboro ku bushake bashaka kwiba ibiwugize birimo insinga ndetse n’ibyuma cyangwa se abazwi ku izina ry’abahigi batanga  umuriro mu buryo butemewe.

Ati: “Rwose turasaba uwabona umuntu wese ukora ibi bikorwa bigayitse ko yatumenyesha kugira ngo dukurikirane, dukumire ingaruka zabivamo cyane ko ari abaturage batuye aho byabereye bigiraho ingaruka”.

Ikibazo cy’umuriro udahagije kirimo gukemurwa

Hari uduce usanga hari imiyoboro yubatswe kera ahantu hatari hatuwe cyane. Nyuma kubera iterambere, aho hantu hakaza guturwa cyane kandi bose bakeneye amashanyarazi. Icyo gihe rero ingufu z’umuriro bakenera hari igihe ziba ziruta ubushobozi bw’iyo miyoboro, bigasaba ko tuyivugurura tukayongerera ingufu”.

Fred avuga ko imirimo yo kongerera ingufu imiyoboro ya kera irimbanyije, kandi ko REG ifite intego ko mu gihugu hose ikibazo cy’amashanyarazi adahagije kizakemuka burundu.

Ati: “Hari imiyoboro myinshi ubu yamaze kongererwa imbaraga kandi abaturage bishimiye impinduka. Nabaha urugero rwo muri Rubavu aho ubu umujyi wa Gisenyi wubatswemo imiyoboro mu myaka ya kera cyane ubu yose yamaze kuvugururwa. Hari no mu Burasirazuba aho imiyoboro irenga ibilometero 280 irimo kongererwa imbaraga. Hari n’ahandi henshi dukomeje kuvugurura twongeramo za mashini ziringaniza ikigero cy’umuriro (transformers) ndetse ahandi tukubaka n’imiyoboro mishya ijyanye n’igihe”.

Fred avuga ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ahari ibibazo hose kugira ngo bikemurwe vuba ndetse bishakirwe umuti urambye.

Ati: “Turashimira cyane abaduha amakuru y’ibibazo bahura nabyo by’amashanyarazi, haba ku muyoboro wacu wa telefoni utishyurwa wa 2727 ndetse n’ababinyuza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yewe n’abagana amashami yacu ari hirya no hino mu Turere. Iyo baduhaye amakuru bidushoboza natwe kubafasha mu buryo bwihuse. Nta kibazo ubu cyavuka mu miyoboro cyatunanira kugikemura, ubushobozi burahari”.

Imibare iheruka y’ukwezi kwa mbere yerekana ko ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zibarirwa muri 68.48%.

Ingufu z’amashanyarazi na zo zikomeje kwiyongera zikajyana n”ibikorwa remezo bifite ubushobozi bwo kuzikwirakwiza
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 18, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Tuginama says:
Werurwe 18, 2022 at 10:39 am

Nibyiza mukomereze aho.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE