REG WBBC yageze muri 1/4 mu mukino Nyafurika

REG WBBC yageze muri 1/4 mu mukino Nyafurika

REG WBBC yatsinze Equity WBBC yo muri Kenya amanota 84-50, ibona intsinzi ya gatatu yikurikiranye n’itike ya kimwe cya kane (1/4) mu Mikino Nyafurika ya “Africa Women’s Basketball 2023”.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, i Alexandria mu Misiri.

Wari umukino ukomeye kuko aya makipe yombi yaherukaga guhura muri ½ mu mikino yo gushaka itike y’iri rushanwa yabereye muri Lycée de Kigali, aho icyo gihe bigoranye REG WBBC yatsinze Equity Bank.

Uyu mukino watangiye ugenda gake ari na ko amanota yari hasi mu minota itanu ya nyuma  y’agace ka mbere.

Destiny Philoxy  yatsinze amanota menshi, byafashije REG WBBC gusoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 19 ku icyenda ya Equity.

Mu gace ka kabiri ku mukino Ikipe ya Sositeye y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga nyinshi, Nia Claude na Tiffany Mitchell batangira gutsinda amanota menshi.

Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, REG BBC yatsinze amanota 18, mu gihe Equity yari imaze gutsinda ane gusa.

Iyi kipe yo muri Kenya yakinnye nabi cyane aka gace kuko yagatsinzemo amanota 13, mu gihe REG WBBC yatsizemo  30.

Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 48 kumanota 22 ya Equity Bank.

Mu gace ka Gatatu REG WBBC yakomeje gutsinda amanota menshi ari na ko yongera ikinyuranyo. 

Aka gace  ka Gatatu karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 41 kuri 39 ya Equity Bank.

Mu gace ka nyuma, Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, wasaga nk’uwamaze kwizera intsinzi yahinduye ikipe abakinnyi nka Kiyobe Chantal, Dusabe Jane na Irakoze Nelly bajya mu kibuga.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Equity WBBC amanota 84-50 igera muri ¼ nyuma yo kubona intsinzi ya gatatu yikurikiranye muri iyi mikino.

Umukino wa nyuma w’amatsinda, REG WBBC izakina na ASPAC yo muri Bénin kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49