RDC: Moise Katumbi yatangaje ko amatora akwiye guseswa 

RDC: Moise Katumbi yatangaje ko amatora akwiye guseswa 

Moise Katumbi, umwe mu bakandida  biyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye ko amatora yo ku wa 20 Ukuboza yaseswa kubera “uburiganya bukabije”.

Mu itangazo rya Katumbi ryo ku wa Gatandatu, yongeyeho ko Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  agomba kwegura kubera ko iyo komisiyo yagize uruhare mu “buriganya bw’amatora.”

Ibi Katumbi yabitangaje mu gihe irindi tsinda ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko amatora yasubirwamo, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize bandikira Guverineri  w’umurwa mukuru Kinshasa bavuga ko mu cyumweru gitaha bazakora imyigaragambyo.

Nubwo Katumbi atari mu bahamagariye imyigaragambyo, ariko itsinda rye ryatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ku wa Gatandatu ko bashyigikiye gahunda iyo ari yo yose  igamije kurwanya ubundi bujura bw’amatora muri RDC.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), yemeje ko ku ya 20 Ukuboza habaye gutinda kw’amatora ko hari na bimwe mu biro by’itora bitafunguwe ariko ihakana ko butari uburyo bwo kuriganya amajwi.

Ibisubizo by’agateganyo byavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Tshisikedi ari we uri imbere mu majwi, hakazatangazwa bwa nyuma amajwi y’uwatsinze amatora ku ya 31 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47