RDC: Kiliziya Gatulika irasaba Leta kuganira na M23

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwasabye Guverinoma y’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Kiliziya Gatolika muri RDC yabikomojeho mu gihe imirwano y’ingabo za Leta (FARDC) n’abo bafatanyije barimo FDLR na Wazalendo  ikomeje mu Burasirazuba bw’iki gihugu barwanya umutwe wa M23.

Kiliziya Gatlrika muri Congo isanga gukemura ikibazo hakoreshejwe ingufu za gisirikare nta gisubizo kirambye bizatanga.

Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Goma mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru Willy Ngumbi, aherutse gutangaza ko impande zihanganye muri iyi Ntara zakwemera kujya mu biganiro bigamije amahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uwo wihayimana yagaragaje ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abantu muri iyi Ntara, bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatulika ishyigikiye ko inzira z’amahoro ari zo zakemura ibibazo.

Mgr Willy Ngumbi yagize ati: “Turabizi ko hari Paruwase zimwe na zimwe ziri mu gice M23 yafashe n’izindi ziri mu bice Guverinoma igenzura.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abahanganye yaba uruhande rwa Guverinoma cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara. Iyi ikomeje gushyira abaturage mu kaga, nk’uko mubibona muri uyu Mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinshi. Ubuzima buragoye, rero ibi bikwiye guhagarara.

Ni yo mpamvu nkatwe abihayimana duhari, ntabwo tubayeho ngo dushishikarize abantu gukomeza kurwana ahubwo bakwiye kwemera guharika imirwano kugira ngo amahoro agaruke”.

Musenyeri Ngumbi kandi avuga ko yizeye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bizabigiramo uruhare kugira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.

Si ubwa mbere Mgr Ngumbi asabye ko mu burasirazuba bwa Congo hagira igikorwa ngo amahoro agaruke, kuko no muri Gashyantare 2023  na bwo ubwo yaturaga igitambo cya Ukarisitiya mu Mujyi wa Goma  yasabye Congo gukemura ibibazo mu mahoro.

Ndetse n’ubwo yari yitabiriye inama y’’Abepisikopi Gatulika muri Afurika yo hagati yabaye mu kwezi gushize, yagarutse kuri iki kibazo gihangayikishije Abanyekongo.

Musenyeri Ngumbi yumvikana anenga ubutegetsi bwa Congo kuba bwaranze kuganira na M23 nyamara ari byo byakemura ibibazo mu mahoro, agahamya ko  gushaka gukemura ikibazo hakoreshweje ingufu za gisirikare batuma abasivili benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.

Kugeza ubu FARDC ishinjwa na M23 kurenga ku masezerano y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bateraniye mu nama zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, za Nairobi, Luanda na Bujumbura, aho bari basabye ubutegetsi bwa Congo kuganira na M23 ariko yo yakomeje kubyanga ikomeza intambara.

Ingabo za EACRF z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri Congo ziturutse mu bihugu bya Sudani y’Epfo, u Burundi, Uganda na Kenya zatangiye gusubira mu bihugu zabyo.

Ni mu gihe Congo yo yakunze kuzishinja kutarwanya umutwe wa M23 nyamara izi ngabo zo zigahamya ko mu byazizanye kwari ugahagarara hagati y’abarwana  kugira bajye mu biganiro bigamije amahoro ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarabyanze ahubwo bukomeza intambara.

Byitezwe ko ingabo zo mu bihugu  byo mu m=Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo SADC ari zo zizaza gufasha FARDC kurwanya M23 nyuma y’aho iza EACRF zizaba zimaze kugenda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 11, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Ukuboza 11, 2023 at 5:10 pm

Urakoze cyane Nyakubahwa Mgr Willy Ngumbi iryo niryo tandukaniro ryuwihaye imana nyabyo nabanyapolitiki bareba inda zabo gusa Kiriziya gatolika muli Congo ifite ijambo rikomeye gusa ilimo nabandi bavuga ko bihaye imana nyamara barutwa nabapagani nyamara kuba umugabo nukuvuga ukuri aho kuniganwa ijambo nibatanumva ibyo birabareba aliko wowe wakoze umulimo wawe wo kwigisha amahoro nubworoherane imana ikomeze iguhe umugisha wayo uyu niwe munyeCongo wumuyobozi utafite uburyarya ningengabitekerezo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE