RDC: Abantu 18 baguye mu mpanuka ikomeye y’ikamyo

RDC: Abantu 18 baguye mu mpanuka ikomeye y’ikamyo

Mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 18.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2022, Polisi yo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ikamyo yagenderaga ku muvuduko mwinshi, yabuze uko ihagarara maze igwa mu kibaya kiri mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’igihugu ihitana abantu 18 bari bayirimo abandi barenga 10 barakomereka.

Banza Benjamin, Umuyobozi wa Polisi mu gace ibyo byabereyemo ka Kasangulu, yagize ati: “Yari yuzuyemo ibicuruzwa kandi itwaye n’abagenzi benshi”.

Yunzemo ati: “Imirambo yakuwe mu kibaya yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kasangulu, mu gihe abakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikomeye na 15 bakomeretse byoroheje barimo kwitabwaho n’abaganga, muri ibyo bitaro”.

Ni ikamyo yangiritse cyane kandi ikaba itarakurwa aho yakoreye impanuka nk’uko Banza yabisobanuye.

Umuvuduko ukabije ni kimwe mu bikomeje gutera impanuka z’ibinyabiziga mu mihanda ya Congo, aho usanga n’ubwo amategeko y’umuhanga yashyizweho atubahirizwa.

Iyo mpanuka yabaye kuri iki cyumweru, yongereye ubwoba n’impungenge mu baturage bari basanzwe bafite imihanda yangiritse muri Congo by’umwihariko mu gihugu, mu gihe inzego z’ubuyobozi zizeza ko zitazakomeza kwigisha abashoferi kwigengesera mu muhanda ndetse no kubahira amategeko awugenga, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49