RDB yongereye amasaha ya serivisi zitangwa n’utubari n’amahoteli

RDB yongereye amasaha ya serivisi zitangwa n’utubari n’amahoteli

Mu gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, abakora ubucuruzi bw’utubari, amahoteli, utubyiniro ndetse na Resitora bongerewe amasaha yo gutanga serivisi.

Ni amabwiriza yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.

RDB yavuze ko mu mpera z’umwaka hari iminsi mikuru bityo ko Guverinoma ishaka ko abaturage bayizihiza, bakanayishimira.

Amabwiriza yashyizweho aratangira kubahirizwa ejo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kugeza tariki 07 Mutarama 2024.

Aya mabwiriza agaragaza ko Hoteli, Resitora, utubari n’utubyiniro bizajya bikora kugeza Saa munani za mugitondo guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ni mu gihe guhera ku wa Gatanu n’impera z’icyumweru cyose n’iminsi ya konji hazajya hatangwa serivisi amasaha 24 kuri 24.

Abatanga serivisi basabwe kwirinda urusaku kandi bakubahiriza amabwiriza uko ari kandi ibi byose bikubahirizwa no mu birori by’abantu ku giti cyabo.

RDB yavuze ko izakorana n’izindi nzego za Leta bityo utazubahiriza amabwiriza akazabiryozwa.

Ku rundi ruhande, abatanga serivisi bavuzwe mu iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, basabwe kwirinda guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18.

Ugaragara nk’uwasinze ntagomba guhabwa izindi nzoga ikindi abatwara ibinyabiziga basabwa kudatwara banyoye inzoga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42