RDB yongereye amasaha ya serivisi zitangwa n’utubari n’amahoteli

RDB yongereye amasaha ya serivisi zitangwa n’utubari n’amahoteli

Mu gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, abakora ubucuruzi bw’utubari, amahoteli, utubyiniro ndetse na Resitora bongerewe amasaha yo gutanga serivisi.

Ni amabwiriza yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.

RDB yavuze ko mu mpera z’umwaka hari iminsi mikuru bityo ko Guverinoma ishaka ko abaturage bayizihiza, bakanayishimira.

Amabwiriza yashyizweho aratangira kubahirizwa ejo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kugeza tariki 07 Mutarama 2024.

Aya mabwiriza agaragaza ko Hoteli, Resitora, utubari n’utubyiniro bizajya bikora kugeza Saa munani za mugitondo guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ni mu gihe guhera ku wa Gatanu n’impera z’icyumweru cyose n’iminsi ya konji hazajya hatangwa serivisi amasaha 24 kuri 24.

Abatanga serivisi basabwe kwirinda urusaku kandi bakubahiriza amabwiriza uko ari kandi ibi byose bikubahirizwa no mu birori by’abantu ku giti cyabo.

RDB yavuze ko izakorana n’izindi nzego za Leta bityo utazubahiriza amabwiriza akazabiryozwa.

Ku rundi ruhande, abatanga serivisi bavuzwe mu iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, basabwe kwirinda guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18.

Ugaragara nk’uwasinze ntagomba guhabwa izindi nzoga ikindi abatwara ibinyabiziga basabwa kudatwara banyoye inzoga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19