Rayon Sports yatsinze Muhazi United ifata umwanya wa kabiri 

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ikipe ya Rayon Sports Yatsinze Muhazi United ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, yuzuza imikino itatu yikurikiranye  itsinda muri shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Muri uyu mukino Rayon sport ni yo yatangiye isatira izamu kuko ku munota wa 4 zayamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, Ojera awuhinduye ufatwa n’Umunyezamu Ebeni Iniace, Rachid na we yongeyemo ishoti rifatwa  n’uyu munyezamu.

Ku munota wa 26′ Rayon Sports yabonye uburyo bwiza bwo gustinda igitego ku mupira Kalisa Rachid yahaye Muhire Kevin, na we awuha Bugingo Hakim uwuhinduye mu rubuga rw’amahina, Ojera awukinnye n’agatsitsino uhura n’umunyezamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota  wa 33′ Rayon Sports yafunguye amazamu kuri Coup-Franc yatewe na Muhire Kevin anyuza umupira mu rukuta, uruhukira mu izamu nyuma yo gukora ku mukinnyi.

Nyuma yo gutsindwa igitego Muhazi United yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bahagarara neza.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sport itsinze Muhazi United igitego 1-0 

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiye asatirana Rayon Sports ishaka igitego cya kabiri mu gihe Muhazi United yashakaga igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 51 ‘ Muhazi United yabonye yo gutsinda igitego kuri Coup-Franc nyuma yaho Muhamedi Kyune akiniwe na Ngendahimana Eric inyuma y’urubuga rw’amahina.

Iyi coup-franc yatewe na Joseph Sackey umupira ugwa  mu rukuta.

Ku munota wa 72′ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira mwiza wahinduwe na Tuyisenge Arsene mu rubuga rw’amahina, Musa Esenu awutsinda yitonze nyuma yo gukinisha umutwe.

Mbere Yuko umukino urangira Rayon Sports yananiwe gutsinda igitego cya Gatatu ku mupira Ojera yateye  ukurwamo n’Umunyezamu Ebini, ugarukiye Arsene awushota Esenu wahise  awutsinda, umusifuzi agaragaza ko habayeho ikosa.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego 2-0 ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo shampiyona.

Rayon Sports yahise igira amanota 26 ifata umwanya wa kabiri mu gihe Muhazi United yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 14.

Uko indi mikino yagenze uyu munsi

Etincelles 0-0 AS Kigali 

Mukura VS 3-1 Kiyovu sports

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE