Abo amatike y’igitaramo cya King James yashiriyeho bijejwe ubundi buryo bwo gutarama

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Sosiyete irimo gufasha King James gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yiseguye ku bantu batabonye amatike y’icyo gitaramo bitewe n’uko yashize ku isoko mu minsi itatu gusa ashyizweho batangaza ko hari ikintu cyiza babateganyiriza.

Mu itangazo iyo sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2026 yanditse iti: “Twiseguye kuri buri wese utarashoboye kuboba amatike, mu byukuri abari bayakereye bari benshi birenze urugero kandi turabashimira urukundo rwose mwatugaragarije. Turimo gutegura no gukora inyigo y’ikintu cyiza kizabashimisha kandi tuzagitangaza vuba, mukomeze mudukurikire.”

Amatike yashize ku isoko nyuma y’iminsi itatu gusa bitangajwe ko yageze ku isiko kuko yashyizweho tariki 02 Gicurasi 2026 hanyuma tariki 5 Gicurasi 2026, byemezwa ko yashize ku isoko (Sold Out).

Ni itangazo rije nyuma y’uko mu ijoro ry’itariki 07 Gicurasi 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yari yavuze ko nawe ari mu bantu bagerageje gushaka itike y’igitaramo cya King James ariko bagasanga zashize muri ‘system’, anamusaba ko yazategura ibindi bitaramo kugira ngo n’abacikanywe bazajye mu bindi.

King James ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2006 amenyekana cyane mu 2009 akora indirimbo zibanda ku rukundo n’izindi zijyanye n’indangaciro zitandukanye zose zigamije gutanga ibyishimo ku bakunzi b’injyana ye azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ni iki utabona’, ‘Poupette’, ‘Ntamahitamo’, ‘Igitekerezo’, ‘Narihannye’, ‘Birandenga’, ‘Kora ikofi’, ‘Ganyobwe’, n’izindi nyinshi.

Amatiki y’Igitaramo cya King James yashize ku isoko hashize iminsi itatu ashyizweho
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE