Ndatimana wa Gorilla FC wamennye ibitazwi mu kibuga yahagaritswe umwaka wose

Ndatimana wa Gorilla FC wamennye ibitazwi mu kibuga yahagaritswe umwaka wose

Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse Ndatimana Olivier wari ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC umwaka wose mu bikorwa byose bya Ruhago anacibwa n’izahabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yamenaga ibintu bitazwi mu kibuga, mbere y’umukino ubanza wa 1/2 cy’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo FERWAFA yashyize hanze imyanzuro yavuye muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire nyuma yo kwiga ku myitwarire mibi yagarajwe na Ndatimana Olivier.

Iyo komisiyo yavuze ko yagaragaje ibikorwa binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’imyifatire mbonezabupfura ya FERWAFA bityo ko ahanishwa guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amagaru mu gihe cy’amezi 12 ndetse no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 90.

Ndatimana Olivier yahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo ahereye umunsi yakimenyeshejweho.

Ndatimana Olivier wagaragaye amena ibintu bitazwi mu kibuga yahagaritswe umwaka wose atitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25