Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi- Ubuhamya bwa Uwimana

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize iminota 52
Image

Uwimana Angelique wari umwana w’imyaka 8 akarohanwa na bagenzi be mu musarani ariko akaza kuvamo, mu buhamya yatanze, yagaragaje ko kwica abagore n’abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwari uburyo bwo kurimbura Abatutsi, kuko abagore batanga ubuzima, abana bakaba intangiriro yo kugira abantu mu Gihugu.

Yavukaga mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, hanyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangiye yahungiye Nyabitare babwirwa ko nta mugore n’umwana bazicwa, ahubwo bagiye kurindirwa ku ishuri ribanza rya Sovu, akaba ariho baje kwicirwa bajugunywe mu musarani yaje kuvamo, akomeza guhunga agera i Mukarange.

Mu buhamya bukakaye bw’Abarokokeye mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, hagaragazwa ubugome bwaranze abicanyi bakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abagore n’abana bakusanywaga babwirwa ko batazicwa kuko bafatwa nk’abanyantege nke.

Nyamara ngo ibi ntibyari ukuri ahubwo icyari kigambiriwe ni ukubeshya icyizere abahigwaga kugira ngo bigaragaze bose babone uko babica ntawubacitse, bigaragaza umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi nkuko byanigambwaga n’abicanyi.

Yagize ati: “I Sovu, Interahamwe zaratugose zikajya zikuramo abagabo zikabica hanyuma abagore n’abana badukusanyiriza hamwe bavuga ko tugiye kurindwa. Hakurikiyeho gukuramo abana b’abahungu bavuga ko bo bazakura bakajya mu Nkotanyi, abo zikabica ari bwo bamwe bambikwaga imyenda y’abakobwa twumva ko utari muri ibyo byiciro atazicwa. Abantu baje ku bwinshi n’abari bihishe ahandi bakumva amakuru ko nta mugore n’umwana bicwa maze tumaze kugwira batwica nabi cyane.”

Uwimana avuga ko umunsi wo kwicwa ababyeyi babanje kwambikwa ubusa, bagashinyagurirwa ndetse bakajya babanza gukururwa hasi.

Ati: “Amabi twakorewe agaragaza umugambi w’uko bifuzaga ko hatazagira n’umwe urokoka cyangwa ngo azashibuke. Bica abagore babyara, bica abana bari bakwiye gukura bagaharanira uburenganzira bwabo. Wari umugambi wo kurimbura.”

Uwimana avuga ko avuye i Sovu yaje guhura n’undi mubyeyi wari ufite umwana w’uruhinja bihishanya mu gihuru hanyuma aza kumubwira ko agiye kwicwa n’inyota amutuma kugenda agakusanga amazi areka ku bibabi by’amateke akamuzanira akabiboberesha umuhogo.

Ati: “Ngisohoka mu gihuru interahamwe zazanye imbwa imotse rwa ruhinja rurarira bahita bamubona bamwicana n’umwana ndi hepfo ye, ubwo nkomeza guhunga.”

Avuga ko yirutse yiyahura mu rugo rw’Interahamwe ariko umugore waho amuhisha mu mutiba wari mu gikoni aho bacanaga yicwa n’ubushyuhe ndetse n’imyotsi ariko amaramo igihe umugabo waho atabimenye.

Ati: “Nyuma yo kuva aho nari najugunywe mu musarani nakomeje kwihishahisha, inzara ari yose n’inzara, ariko nza guhishwa n’umubyeyi wari ufite umugabo uyoboye Interahamwe. Impuhwe z’umugore narazibonye arampisha kugera umugabo atangiye kubikeka, ansaba gushaka uko najya kwihisha ahandi kuko umugabo yari atangiye kwirirwa mu rugo agerageza no kwinjira mu gikoni ndahava ari bwo nasanze Inkotanyi zarageze inaha zirantabara. Ndashima abagize umutima muzima bakaturengera.”

Uwimana ashimira abagaragaje umutima wa kimuntu bakemera kugira abo barokora nubwo bashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwo hibukwaga abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kayonza, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako Karere Basiime Kalimba Doreen yavuze ko kwibuka amateka nk’ayo biha abantu kongera gutekereza ku ho urwango rwagejeje Igihugu no gufata ingamba zo kukirinda.

Ati: “Kwibuka abana n’abagore bishwe bazira ubusa ni ukongera gutekereza ku buremere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwicanyi budasiga umuntu utakurwanya, umuntu wicwa ateze amaboko asekera umwica. Ni agahinda gakomeye kandi kwibuka aya mateka bituma dufata ingamba zo guhangana n’icyagarura urwango, amacakubiri n’ikindi cyose cyagarura Jenoside.”

Kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza byabereye ku Rwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri 9,402.

I Mukarange hibutswe abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize iminota 52
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE