Rayon Sports yatandukanye n’abarimo Simon Taamale na Ndekwe Félix

Rayon Sports yatandukanye n’abarimo Simon Taamale na Ndekwe Félix

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse n’umukinnyi wo hagati Bavakure Ndekwe Félix nyuma yo gusoza amasezerano bari bafitanye nayo.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, binyuze mu kiganiro Rayon Time gitangaza amakuru y’iyi kipe. 

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni imwe mu makipe atarahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-24, aho yabuze ibikombe bibiri mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda harimo Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Ibyo byatumye itekereza ku kuvugurura imyanya imwe n’imwe cyane ko benshi mu bakinnyi yakoreshagaho bari bararangije amasezerano.

Aba baje bakurikira abarimo Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo nabo basezerewe mu mpera z’ukuwezi  ka Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gusoza amasezerano yabo. 

Rayon Sports itegerejweho gushora akayabo ku isoko ry’abakinnyi, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi umunani gusa bakiyifitiye amasezerano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42