Rayon Sports yatandukanye na Mohammed Chelly

Rayon Sports yatandukanye na Mohammed Chelly

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Tunisia Mohammed Chelly nyuma y’amezi ane ayikinira.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ni bwo iyo kipe yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukina hagati asatira, ivuga ko byabaye ku bwumvikane busesuye ku mpande zombi.

Chelly atandukanye na Rayon Sports nyuma yo kumara igihe adakina kubera imvune hakiyongeraho kuba umutoza Afahmia Lotfi wagize urahare kugira ngo akinire iyo kipe aherutse kwirukanwa nyuma yo kumara ukwezi ahagaritswe kubera umusaruro muke.

Amakuru avuga ko kugira ngo impande zombi zemere gutandukana , Rayon Sports yishyuye uyu mukinnyi amezi atatu y’imishahara.

Iyo kipe kandi yishyuye Azouz Lotfi wari umutoza wungirije amezi abiri na we batandukana neza.

Gikundiro iri gutozwa na Haruna Ferouz by’agateganyo, ikaba iri kwitegura AS Kigali mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Mohammed Chelly yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’amezi ane ayikinira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48