Rayon Sports yasinyishije Umunyezamu ukomoka muri Sénégal

Rayon Sports yasinyishije Umunyezamu ukomoka muri Sénégal

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Khadime Ndiaye ukomoka muri Sénégal,  amasezerano y’amezi atandatu kugeza umu mwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024 nyuma y’aho uyu mukinnyi ageze mu Rwanda mu gitondo cy’uyu munsi.

Uyu mukinnyi yakiniraga Guédiawaye FC yo mu cyikiro cya mbere muri Senegal, ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona aho ifite amanota 16 mu mikino 11 imaze gukina.

Ndiaye wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’Abatarangeje imyaka 20, yasinyiye Gikundiro nk’umusimbura wa Hakizimana Adolphe uheruka gutandukana n’iyi kipe akajya muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi wo muri Sénégal agomba guhatanira umwanya na Simon Tamale usanzwe ari nimero ya mbere ndetse na Hategekimana Bonheur.

Uyu mukinnyi abaye umukinnyi wa gatatu werekeje muri Rayon Sports mu isoko ryo muri Mutarama, nyuma ya Alsény Camara Agogo na Alon Paul Gomis bombi bakina bataha izamu.

Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona izatangira yakira Gasogi United ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa Kane n’amanota 27.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42