Rayon Sports yasinyishije Umunyezamu, Biramahire  yongera amasezerano

Rayon Sports yasinyishije Umunyezamu, Biramahire  yongera amasezerano

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, mu gihe Rutahizamu Biramahire Abeddy yongereye amasezerano, bose basinya imyaka ibiri.

Iyi kipe yabatangaje kuri iki Cyumweru, tariki 6 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. 

Biramahire yongereye amasezerano muri Rayon Sports yagezemo muri Mutarama 2025 aho yayitsindiye ibitego 8 mu marushanwa yose.

Abedy Abaye, umukinnyi wa Kabiri Rayon Sports, yongereye amasezerano nyuma ya Serumogo Ally. 

Umunyezamu Drissa Kouyaté abaye umukinnyi wa gatandatu Rayon Sports isinyishije nyuma y’Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire na myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, Umunyekongo Tony Kitoga ukina hagati n’Umunya-Tunisia Mohammed Chelly. 

Gikundiro ikomeje kwiyubaka yitegura imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup n’umwaka utaha wa Shampiyona ya 2025/26.

Umunyezamu Drissa Kouyaté yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Biramahire Abeddy yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yifotozanya na Biramahire Abeddy nyuma yo kongera amasezerano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27