Rayon Sports WFC yatsinzwe na JKT Queens ibura itike ya Champions League

Rayon Sports WFC yatsinzwe na JKT Queens ibura itike ya Champions League

JKT Queens yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports y’Abagore igitego 1-0 ibona itike yo kuzitabira CAF Women Champions League ihagarariye CECAFA.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, kuri Kasarani Stadium muri Kenya, aho iri rushanwa ryaberaga.

Iyi kipe yo muri Tanzania yatangiye neza umukino, bidatinze ku munota wa 4 gusa yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Winfrida Gerald n’umutwe nyuma gusohoka nabi ku muzamu Angeline Ndakimana wahushije umupira.

Iyi kipe yakomeje gukina neza isatira ishaka ibindi ariko ab’inyuma ba Rayon bakabyitwaramo neza.

Mu minota 30, Rayon Sports yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko bakayibera ibamba cyane ko yahererekanyaga umupira gake cyane, aho yakinaga iyo hejuru gusa.

Igice cya mbere cyarangiye JKT Queens yatsinze Rayon sports igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagowe cyane no kwibona mu mukino kuko itabashaga no guhererekanya umupira inshuro eshatu.

Umutoza Rwaka Claude yagerageje gukora impinduka zitandukanye, ikipe igerageza gusatira ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

Umukino warangiye JKT Quenns itsinze Rayon Sports y’Abagore igitego 1-0 ibona itike yo kuzitabira CAF Champions League ihagarariye CECAFA.

Imikino ya nyuma ya CAF Women Champions League iteganyijwe mu Ugushyingo 2025.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi JKT Queens yabanje mu kibuga
Winfrida Gerald wa JKT yishimira igitego yatsinze hakiri kare
Uburyo igitego cya Winfrida Gerald cyagiye mu izamu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48