Rayon Sports WFC yatsinze As Kigali WFC ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports WFC yatsinze As Kigali WFC ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 2-1, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’abagore.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, Kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi  dore ko ari yo makipe ayoboye shampiyona y’abagore aho anganya amanota n’umubare w’ibitego bazigamye.

Ibyo ni byo byatumaga witegwa na benshi kuva ku buyobozi bukuru kugeza ku mufana.

Rayon Sports yatangiye umukino neza ndetse bidatinze ku munota wa munani, Mukeshimana Dorothée yacomekeye umupira mwiza Nibagwire Libellée atsinda igitego cya mbere.

Gikundiro yakomeje gusatira ariko imipira Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Ka boy’ akayitera hanze y’izamu. Mu minota 30, umukino watangiye gutuza amakipe yombi akinira hagati mu kibuga cyane, ariko AS Kigali itangira kwiharira umupira ishaka igitego cyo kwishyura.

Usanase Zawadi yazamukanye umupira ariko ateye ishoti, Umunyezamu Itangishaka Claudine awukuramo.

Nyuma y’iminota mike Kanyamihigo Iradukunda Callixte yongeye kuzamukana umupira ariko umunyezamu Itangishaka asohoka neza awushyira muri koruneri.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC igitego 1-0 cyinjijwe na Nibagwire Libellée.

Mu gice cya kabiri As Kigali yatangiranye imbaraga ku munota wa 51′ Zawadi yazamukanye umupira wenyine aroba umunyezamu Itangishaka, myugariro wa Rayon Sports awukuriramo ku murongo, awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 55, Mukeshimana wa Rayon Sports yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina baramutega, umusifuzi atanga penaliti.

Mukeshimana yahise ayitera ariko umunyezamu Ndakimana Angeline ayikuramo.

Rayon Sports yasatiraga cyane muri iyi minota, Nibagwire yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Ndakimana ntiyawukomeza, Mukeshimana asongamo atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 61, Mukandayisenga Jeannine yazamutse yihuta cyane acenga Nibagwire Sifa Grolia ariko ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 76, Ukwikunda Jeannette wa As Kigali WFC uzwi nka Jiji yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yazamukanye akaroba umunyezamu.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje gusatira cyane ariko imipira Ngwema Odette na Ingabire Aline bakayipfusha ubusa.

Umukino warangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 2-1, iyobora shampiyona y’abagore n’amanota 37, irusha atatu iyi kipe bahanganye.

Gutsinda uyu mukino byongereye Rayon Sports WFC amahirwe yo kwegukana Igikombe cya shampiyona kuko bigoye kuba hari indi ikipe izapfa kuyitsinda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42