Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Rayon Sports y’abagore ihagarariye u Rwanda, yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya CECAFA ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League y’abagore, nyuma yo gutsinda Kampala Queens kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120 y’umukino.

Uyu mukino wa 1/2 wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, ubera kubera kuri Kasarani Stadium muri Kenya.

Iminota 120 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, hitabazwa za penaliti.

Gikundiro yitwaye neza muri penaliti itsinda 4-3, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma muri iri rushanwa iherukamo ikavamo idatsinze umukino n’umwe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko bwayigeneye miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda z’uko yageze muri 1/2, mu gihe hari n’andi asaga miliyoni 3 Frw igomba kubona kubera kugera ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe irategereza igomba kuva hagati ya Police Bullets yo muri Tanzania na JKT Queens yo muri iki gihugu ziri gukina undi mukino wa ½.

Ikipe izegukana igikombe izahagararira Afurika y’iburasirazuba mu mikino y’amatsinda ya wa CAF Women’s Champions League.

Amakipe yombi yanganyije 0-0 mu minota 90 y’umukino
Umunyezamu wa Rayon Sports WFC, Ndakimana Angeline, yitwaye neza muri uyu mukino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17