Rally: Karan Patel yitwaye neza ku munsi wa mbere wa RMGR 2023

Rally: Karan Patel yitwaye neza ku munsi wa mbere wa RMGR 2023

Karan Patel ukomoka muri Kenya ni  we witwaye neza ku munsi wa mbere w’ irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka “ Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023”.

Iri siganwa ryatangiye tariki 22 Nzeri 2023 hakinwa agace ko kwiyereka  “Super Stage” kabereye kuri Kigali Convention Centre.

Isiganwa nyirizina ryabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 aho imodoka 25 zasiganwe mu bice  bya Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha.

Kuri uyu munsi wa mbere hagomba gukinwa uduce 8 ariko hakinwe 7 dufite intera ya kilometero 104, 62.  Karan Patel ukomoka muri Kenya  wegukanye iri rushamwa umwaka ushize wa 2022 yitwaye neza yegukana uduce  6 mu gihe  Jas Mangat yegukanye agace kamwe ka 3.

Umukinnyi ukomoka muri Uganda, Yasin Nasser wari uyoboye urutonde rwa shampiyona y’Afurika ntabwo yahiriwe n’uyu munsi kuko yakoze impanuka bituma adakina agace ka 5, 6 na 7  akina agace ka nyuma ka 8.

Nyuma y’umunsi wa mbere, Karan Patel  ayoboye urutonde aho amaze gukoresha iminota 48 n’amasegonda 16, ku mwanya wa kabiri hari Jas Mangat wakoresheje iminota 49 n’amasegonda 11 naho ku mwanya wa 3 hari Hamza Anwar umaze gukoresha iminota 51 n’amasegonda 34.

Yasin Nasser wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa ari ku mwanya wa nyuma wa 23 aho amaze gukoresha isaha 1, iminota 29 n’amasegonda 22.

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda, Davite Giancarlo ari ku mwanya wa 6 aho amaze gukoresha isaha 1 n’amasegonda 24. Kalimpinya Queen ari ku  mwa ya wa 20 aho amaze gukoresha   isaha 1, iminota  15 n’amasegonda 15.

Isiganwa rirasozwa kuri  iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 aho abasiganwa bakoresha umuhanda wa Kamabuye, Gako  na Nemba.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17