Rabagirana Festival 2026 igiye guhuza ubutumwa, kuramya n’ubufasha ku baturage

Rabagirana Festival 2026 igiye guhuza ubutumwa, kuramya n’ubufasha ku baturage

Abategura igitaramo cyizwi nka Rabagirana Festival batangaje ko nyuma y’imyaka itanu kimaze kitaba kigiye kongera kuba cyikazahuza gutanga ubutumwa, kuramya n’ubufasha ku baturage babukeneye mu ngeri zitandukanye.

Ni igiterane cyaherukaga kuba mbere y’uko habaho icyorezo cya Covid- 19, gisanzwe gitegurwa na Sion Fondation, umuryango ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha mu buryo burambye.

Aganira na Imvaho Nshya, Nzahoyankuye Nicodème umuyobozi wa Sion Foundation yavuze ko umwihariko w’iri serukiramuco muri uyu mwaka bitazaba kuririmba gusa ngo batahe ahubwo hazabaho no gutanga ubufasha bw’ibifatika ku baturage babikeneye.

Yagize ati: “Muri iyu mwaka Rabagirana Festival ntigamije kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo igamije no kugeza ku Banyarwanda ubutumwa, ubufasha n’amahirwe yo guteza imbere imibereho yabo.”

Yongeraho ko hari abafatanyabikorwa bazabafasha kugira ubufasha batanga harimo abazishyurirwa imisanzu ya Ejo Heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ati: “Dufite bamwe mu bafatanyabikorwa biyemeje kuzadufasha kubigeraho aho abarenga 1 000 bazitabira bazahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza, amashuri makuru n’ay’imyuga bishyurirwa. Aya mahirwe akazahabwa abafite hagati y’imyaka 18 na 35, kandi gahunda ikazafasha n’abafite akazi bujuje ibisabwa abandi bakazahabwa ubwisungane mu kwivuza.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyabateye kwita cyane ku gutanga ubufasha ku baturage ari uko basobanukiwe ko ubutumwa bwiza bwumva n’umuntu utekanye kandi umuntu ufite ibibazo atatekana.

Biteganyijwe ko Rabagirana Festival izaba tariki 6 Nzeri 2026 kuri Stade y’Akarere ka Bugesera. Abahanzi barimo Gaby Kamanzi, Mugemana Dieudonné uzwi nka MD, Thatien Titus, Vedaste Christian na DJ Spin bazataramira abazitabira iryo serukiramuco.

Nyuma ya Bugesera, Rabagirana Festival izakomereza mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Rubavu mu rwego rwo gukomeza gusakaza ivugabutumwa naho hakazakorwa ibikorwa by’ubugiraneza bitewe n’ibikenewe n’abaturage bo muri utwo Turere.

Gaby Kamanzi ari mu bazataramira abazitabira Rabagirana Festival
Nzahoyankuye Nicodéme avuga ko ubutumwa bwiza bujyana n’ibikorwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48