Pyramids izacakirana na APR FC yageze i Kigali

Pyramids izacakirana na APR FC yageze i Kigali

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze i Kigali, aho izakirwa na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Iyi kipe yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025.

Iyi kipe yazanye na bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo barimo Fiston Mayele, Blati Touré, Ibrahim Adel n’abandi.

Pyramids isanzwe ifite igikombe giheruka, ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yombi agiye guhura muri iyi mikino, muri izo nshuro zose Pyramids yasezereye APR FC.

APR FC izakira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu,  tariki 1 Ukwakira 2025 saa munani z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri, tariki ya 5 Ukwakira 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48