Producer Jimmy Pro aritegura gushyingiranwa na Tumukunde

Producer Jimmy Pro aritegura gushyingiranwa na Tumukunde

Jean Blaise Kayayi utunganya ibihangano by’abahanzi uzwi cyane nka Jimmy Pro aritegura gushyingiranwa n’umukunzi we Tumukunde Nadia bamaze gusezerana mu mategeko.

Aba bombi basezeranye mu mategeko ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 mu Murenge wa Gisozi, nyuma y’indi mihango rimo kwambika umukunzi we impeta y’urukundo no gusaba irembo.

Amakuru ahari avuga ko Jimmy Pro na Tumukunde Nadia batangiye gukundana ubwo bari bahuriye mu kazi, muri studio, aho bombi bahuriraga mu bikorwa by’umuziki.

Producer Jimmy yigeze gutangaza ko atigeze atekereza ko yakundana n’umuntu bakorana, bitewe n’uko yumvaga akazi n’urukundo bidakwiye kuvangwa.

Jimmy Pro yabasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we mu Murenge maze ayaherekeresha ishimwe ku Mana.

Yanditse ati: “Wari umunsi wanjye w’ibyishimo, Warakoze Jah.”

Tumukunde azwi cyane mu gusubiramo indirimbo zitandukanye zirimbo Ibanga rizwi na bake , amagambo n’izindi nyinshi yasubiranyemo na Rukundo Philemon, Bantu mugana iwacu, n’izindi.

Biteganyijwe ko ibindi birori birimo gusaba, gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 7 Gashyantare 2026.

Jimmy Pro azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sine ya Mwiza y’umuhanzi Audia Intore yatunganyirijwe muri Studio ya Level9.

Jimmy Pro aritegura kubana na Tumukunde akaramarata
Bombi bashagawe n’abo mu miryango yombi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25