Priscilla Ojo yatangaje ko agiye gutangira ikirego umugore wamwibasiye

Priscilla Ojo yatangaje ko agiye gutangira ikirego umugore wamwibasiye

Umugore w’umuhanzi Juma Jux akaba n’umunyamideri, Priscilla Ojo, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko Lizzy Anjorin wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga amushinja kwitabira ubukwe atatumiwemo, atangaza ko atari umwana wo kujya aho atatumiwe.

Lizzy Anjorin usanzwe ari umukinnyi wa filime muri Nigeria yavuze ko, Iyabo Ojo yajyanye umukobwa we Priscilla mu bukwe bwa Soso Soberekon bwabaye tariki 25 Nyakanga 2026, kugira ngo abone amafaranga, kuko ngo bari bakeneye inkunga. Priscilla yahakanye ibyo.

Lizzy Anjorin yifashishije imbuga nkoranyambaga ku wa 26 Nyakanga 2026, yageneye ubutumwa bugufi Iyabo Ojo n’umukobwa we Priscila Ojo avuga ko atari azi ko ubukene bwatuma bitabira ibitaramo batatumiwemo.

Yanditse ati: “Wafashe urugendo ujya mu birori kubera ko wari ukeneye amafaranga, kubera ko uri umukene kandi nta bushobozi ufite. Ni yo mpamvu wajyanye umukobwa wawe muri ibyo birori. Ni bangahe mu bari babyitabiriye bagiyeyo bazanye abana babo? Ni bangahe?”

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Priscilla Ojo yasubije ubwo butuma avuga ko atari umwana wo kujya ahantu atatumiwe kandi agiye gutegura ikirego kuko uwo mugore arimo kumuharabika.

Yagize ati: “Nta na rimwe njya aho ntatumiwe. Si ndi umwana. Ndi umugore w’umugabo nkaba n’umubyeyi kandi nshoboye kwifatira imyanzuro. Nari naracecetse kuri uyu mugore kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ndimo gutegura ikirego cyanjye.”

Nubwo Lizzy Anjorin avuga ibyo Lizzy Anjorin nta bimenyetso yatanze bigaragaza ko Priscilla cyangwa Iyabo Ojo bagiye muri ubwo bukwe gushaka amafaranga cyangwa inkunga.

Icyakora abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro ya Nigeria bavuga ko ibyo uwo mugore yavuze bishobora kuba bishingiye ku makimbirane amaze igihe hagati ye na Iyabo Ojo.

Ubutumwa Priscilla Ojo yageneye Lizzy Anjorin
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25