Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli

Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli

Polisi yo mu Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ruherereye i Buruseli, kubera ab’umuryango we icyenda bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha bya ruswa no kwigwizaho umutungo. 

Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi avuga ko ibikorwa byo gusaka byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, bikozwe n’abapolisi benshi, bagamije gukusanya ibimenyetso muri iryo perereza.

Abakurikiranywe barimo umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi n’abahungu be Fanny na Anthony ndetse n’abavandimwe be Christian, Jacques, uwitwa Jean-Claude hamwe na babyara be ndetse na muramu we.

Bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bakaba bakurukiranyweho ubufatanyacyaha mu byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo, iyezandonke, n’indi myitwarire y’ubunyacyaha ifitanye isano no gusahura cyangwa kunyaga ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Haut Katanga n’iya Lualaba. 

Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi Ann Fransen ni we watanze ikirego nyuma yo gukusanya ibimenyetso simusiga bishimangira ibyaha abo mu Muryango wa Tsisekedi bashinjwa ko bakoze mu bihe bitandukanye. 

Ibyo bimenyetso harimo ibyakusanyiwe guhera muri Nyakanga 2025 n’abayobozi b’Imirango itegamiye kuri Leta yakoreraga i Katanga ndetse n’abahoze ari abayobozi b’ikigo Gécamines ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ari  Leta ijana ku ijana. 

Ubutabera bw’u Bubiligi buhamya ko bufite ububasha busesuye kubera ko abakurikiranwa bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nubwo ibyaha bakekwaho byakorewe hanze yabwo. 

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwemeje ko ibikorwa byo gusaka byakozwe, ariko amakuru arambuye ku iperereza akomeje kugirwa ibanga kubera ko iperereza rikomeje.

Abunganira ab’umuryango wa Tshisekedi ndetse na ba nyirubite bahakana bivuye inyuma ibyo birego, bakabyita ibirego bidafututse kandi bidafite ishingiro.  

Ab’umuryango wa Perezida Tshisekedi barakorwaho iperereza ku byaha bya ruswa no kwigwizaho imitungo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  2. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  3. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  4. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma 14 Ukwakira 2026 Saa 14:48