Polisi yakebuye abacuruza ibinyobwa n’inzu z’imiziki

Polisi yakebuye abacuruza ibinyobwa n’inzu z’imiziki

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umwaka, Polisi y’igihugu yakebuye abacuruza inzoga kutaziha abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubutumwa bugenewe abaturarwanda mu minsi mikuru isoza umwaka bwatanzwe na Polisi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwibutsa abafite inzu z’imyidagaduro gucuranga mu rugero.

ACP B Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, avuga ko abantu bose mu nzu z’imyidagaduro cyane cyane n’aho bacuruza ibinyobwa bisindisha, bagomba kwirinda guha abana inzoga.

Agira ati “Guha abana inzoga ni icyaha gihanwa n’amategeko, abantu bakwiye kuzirikana iryo bwiriza cyangwa ayo mategeko arengera abana […] Ntabwo inzoga ari iz’abato ariko n’abakuru bagomba kuzinywa ku rugero”.

Bamwe mu baturage bavuga ko ari byiza kwidagadura batekanye badateza umutekano muke.

Ishimwe Kevin, Umukozi mu kabari kitwa BFelex, yagize ati “Mureke twishimire iminsi mikuru, ni byiza ko tunezerwa, tugashima Imana ko dusoje umwaka turi bazima ariko ntabwo bivuze ko tugomba kwirengagiza ko mu minsi mikuru hashobora kubaho impanuka nk’izo ziba zatewe n’ubusinzi”.

Bizimana Rophiel, Umuyobozi wa Antonov akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byaba byiza abantu barushijeho kwirinda guteza urusaku kugira ngo abandi bashobore kuruhuka neza.

Ati “Twirinde urusaku ducuranga umuziki uri mu rugero ku buryo na wa muntu ushaka kuruhuka na we abona igihe cye cyo kuruhuka, ejo akabona uko ajya ku kazi tutamumennye Umutwe”.

Polisi yatanze ubutumwa mu gihe mu minsi mikuru hakunze kujya hagaragara impanuka ziterwa n’ubusinzi ndetse ugasanga mu tubari tumwe na tumwe hari utwahaye abana inzoga, nyamara uzibahaye aba akoze icyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38