Polisi na RIB bavuze ko ubuzima n’umutekano by’umuturage ari cyo cya mbere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga na Dr. Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bavuze ko kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ari inshingano zireba buri wese kandi ko ubuzima n’umutekano by’umuturage kuri Leta, ari cyo kintu mbere.

Izi nzego zitanze ubu butumwa mu gihe hari abavuga ko abacuruzaga inzoga zizwi nk’icyuma basabwe gusubiza aho bavanye izo nzoga kuko mu gihe uwo bazisangana yakurikiranwa n’amategeko.

Gusubiza inzoga aho abacuruzi baziranguye, hari ababifata nk’aho ari ukubateza igihombo nyamara ntiharebwe ku buzima bw’umukiriya, ari we muturage. Aha ni ho Polisi na RIB bahereye bavuga ko ikintu gikomeye cyane ari ukurengera ubuzima n’umutekano w’umuturage kurusha uko harebwa inyungu z’umuntu umwe.

Izi nzego zabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2026, ubwo zerekanaga abagera kuri 16 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guha ikintu umuntu gishobora kumwica, kwigomeka ku buyobozi,…

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, yahishuye ko hari abakora ubushera ariko bagashyiramo itabi, amatafari, pakmaya, ethanol n’ibindi binyabutabire bityo bikangiza ubuzima bw’umuturage.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga, yavuze ko ibinyabutabire bya Ethanol cyangwa Methanol, kugira ngo byangizwe, ari uko abacuruzi babanje kugirwa inama, akongeraho ko ibinyabutabire bigiye kumenwa, bibanza kuvangwamo amazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Yakomeje avuga ko ubuzima n’umutekano by’umuturage kuri Leta, ari cyo kintu cya mbere. Ati: “Umucuruzi burya ntugire ngo nta nshingano afite zo kurinda umuguzi we, ntitubyirengagize, […] oya reka tubireke Leta izabarinda nibashaka bapfe, njyewe sinzabibazwa, oya.

Ubuzima n’umutekano by’umuturage kuri Leta, ni cyo cya mbere. N’abacuruzi bose bacuruza babyumve gutyo, ko ubuzima bw’umukiriya wanyu bugomba kuza mbere, ibyo ngibyo si ibyo bagomba kwibutswa ngo byandikwe mu igazete ya Leta.”

Dr. Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, avuga ko ubuzima buzima ari cyo gishoro cya mbere.

Ati: “Muri ubu bukangurambaga abantu bumve ko icyari cyagambiriwe bwa mbere atari uguhombya abantu, oya. Ikigambiriwe ni ukurinda ubuzima bw’abantu ni cyo cyita rusange cya mbere.

Muri uko kurinda ubuzima bw’abantu hashobora kuba hari aho wari waranguye koko […] ariko iki kibazo ntabwo kirengagijwe, igishyizwe imbere ni ubuzima bw’abantu.”

Inzego z’umutekano zisaba abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru yafasha mu kurwanya iki kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kuva tariki ya 2 Kanama, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw’ababinywaga.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma. Mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z’izi nzoga.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Dr. Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE