Polisi irashimira Abanyarwanda uko bitwaye mu bihe by’amatora

Polisi irashimira Abanyarwanda uko bitwaye mu bihe by’amatora

Polisi y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye n’imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida no mu minsi y’amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n’Abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa Abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.”

ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora.

Ati: “Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, izindi nzego z’umutekano n’abayobozi b’Inzego z’ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.

Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya  kugira ngo bikumirwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14