Police VC na Pipeline WVC zegukanye Zone V

Police VC na Pipeline WVC zegukanye Zone V

Police VC yatsinze Sports-S VC yo muri Uganda amaseti 3-1, Pipeline WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0.

Iri rushanwa ryari rimaze icyumweru ribera muri BK Arena ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

Mu bagabo, Sports-S yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota mu gihe Police VC yarimo ihuzagurika.

Iseti ya mbere yarangiye Sports-S yatsinze Police amanota 25-20.

Mu iseti ya kabiri ikipe ya Polisi y’igihugu yaje yahinduye imikinire itsinda amanota menshi cyane, mu gihe Sports-S nayo wabonaga itiyumvisha uko iri gutsindwa kuri urwo rwego.

Iyi seti Police VC yayitsinze ku manota 25 kuri 14 ya Sports-S.

Police VC yakomeje gukina neza no mu iseti ya gatatu ari nako yasunikwaga n’umurindi w’abafana benshi bari muri BK Arena.

Police VC yegukanye iyi seti ya gatatu itsinze Sports-S amanota 25 kuri 21, iyobora umukino n’amaseti 2-1.

Mu gace ka kane Police VC yakomeje gusunikwa n’abafana maze iyi tsinda ku manota 25-17.

Umukino warangiye Police VC itsinze Sports-S amaseti 3-1, yegukana Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Clubs Championship 2023’ ku nshuro ya mbere.

Umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Ntanteteri Chrispin wa Police VC.

Pipeline yegukanye igikombe mu bagore

Uyu mukino watangiye amakipe yombi agendana mu manota kugera kuri 16.

Mu mpera y’iseti ya mbere ni bwo Pipeline yatangiye gushyiramo ikinyuranyo iyisoza yatsinze Rwanda Revenue amanota 25-20.

Iseti ya kabiri yongeye gutangira nk’iya mbere amakipe yombi agendana. Uko iminota yazamukaga ni ko Pipeline yongeye kuzamura amanota maze iyitsinda amanota 25-23.

Mu iseti ya gatatu Pipeline yaje isabwa gutsinda ngo yegukane igikombe mu gihe RRA yasabwaga kutsinda iyo seti kugira ngo yiyongerere icyizere cyo kugaruka mu mukino. Iyi seti yarangiye Pipeline nta kosa ikoze itsinda RRA amanota 25-21.

Umukino warangiye Pipeline itsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 (25-20, 25-23 na 25-21).

Iyi kipe yo muri Kenya yahise yegukana Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship’ mu bagore

Muguhatanira umwanya wa Gatatu, APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 25-21, 25-21).

Umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Rose Magoi wa Kenya Pipeline VC.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52