Perezida Zelensky yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara

Perezida Zelensky yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, akomeje kotsa igitutu mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky, amubwira ko agomba kwemera ibyumvikanyweho n’u Burusiya kandi akarekera imirwano vuba na bwangu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social Trump yagize ati: ”Perezida Zelenskyy wa Ukraine ashobora kurangiza intambara n’u Burusiya vuba na  bwangu abishatse, cyangwa agakomeza kurwana.”

Trump yanagaragaje ko adashyigikiye umugambi wa Ukraine wo kwinjira mu Muryango wa NATO cyangwa kuba Ukraine yasubizwa tumwe mu duce twigaruriwe n’u Burusiya nkuko byasabwe na Perezida Vladimir Putin.

Perezida Zelensky yahise avuga ko icyifuzo bafite ari ukurangiza intambara hakaboneka amahoro arambye.

Icyakoze yavuze ko Ukraine yagiye ihatirwa kurekura ibice byayo bimwe na bimwe ariko byakoreshejwe mu gutiza umurindi Putin ngo ashoze intambara.

Yavuze ko nubwo ibyemewe n’amategeko mpuzamahanga Crimea ari iya Ukraine, ariko mu by’ukuri iri mu maboko y’u Burusiya kuva mu 2014, kandi bwayikoresheje nk’intangiriro y’intambara.

Intumwa yihariye ya Trump yavuze ko Vladimir Putin yemeye gutanga ingwate zikomeye z’umutekano muri Ukraine  harimo n’uburyo bushobora gusa n’ubwa NATO mu bijyanye no kwirwanaho.

Zelensky agaragaza  ko icyifuzo cye ari ukubona ingwate z’umutekano nubwo u Burusiya bwagiye bwanga gushyira mu bikorwa ibyumvikanwagaho kuva mu myaka yashize.

Perezida Trump ari kotsa igitutu Zelensky ngo arangize intambara bahanganyemo n’u Burusiya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54