Perezida wa UCI yanejejwe n’ubwitabire bwaranze Shampiyona y’Isi i Kigali

Perezida wa UCI yanejejwe n’ubwitabire bwaranze Shampiyona y’Isi i Kigali

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, yanejejwe n’ubwitabire bwaranze Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, agaragaza ko yabuze amagambo yabivugamo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe umunsi wa munani wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho hakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bagabo ku ntera y’ibilometero 267,5.

Ubwo abakinnyi bari mu muhanda basiganwa, Lappartient yagize umwanya wo kubakurikira na we anyura mu mihanda bakoresheje, bazenguruka inshuro 15 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Lappartient ageze i Nyabugogo yahasanze abantu benshi bari bategereje abasiganwa ku magare, badahagaze gusa ahubwo amashyi n’umudiho ari wose, bashyigikira abakinnyi bari guhatana.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Abanyarwanda n’abakinnyi bitwaye neza.

Yagize ati: “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi.

Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”

Imibare itangwa UCI igaragaza ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda iri siganwa.

Isiganwa ryabaga ku nshuro ya 98 risize Perezida Paul Kagame ahawe umudali w’indashyikirwa kubera  uruhare runini yagize ngo ribere rwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Abari i Nyabugogo bari bishimiye gukurikirana isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare
Abanyarwanda bitabiriye ari benshi iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17