Perezida wa Tanzania yemeje ko abigaragambyaga bishyuwe ngo basenye igihugu

Perezida wa Tanzania yemeje ko abigaragambyaga bishyuwe ngo basenye igihugu

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko imyigaragambyo yo ku wa 29 Ukwakira yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yatejwe n’amatsinda yari yabyishyuriwe kugira ngo basenye igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatangiye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bya Chamwino biri mu mujyi i Dodoma, aho yahise atangiza Komisiyo ishinzwe iperereza igamije gukurikirana icyateje akaduruvayo kakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Samia Suluhu yatangaje ko iyo Komisiyo izasuzuma uruhare rw’imwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu gihugu no mu mahanga.

Yagize ati: “Urubyiruko rwagiye mu mihanda kwigaragambya rusaba   uburenganzira bwarwo rwari rwabyishyuriwe. None se ayo mafaranga yavuye he?”

Yongeyeho ko ubukana n’ubugome iyo myigaragambyo yakoranywe byatunguye benshi kuko Tanzania izwi nk’igihugu cyari kimaze igihe gifite ituze n’umutekano.

Perezida Samia yavuze ko ibyabaye batari byitezwe mu gihugu nka Tanzania bitewe n’umuco n’amateka yacyo.

Samia yavuze ko iyi Komisiyo izagenzura byose bifitanye isano n’urwo rugomo nyuma ikazashyikiriza Leta ibyavuye mu iperereza, kandi yizeye ko ibizavamo bizatanga ibisubizo bizafasha Tanzania gutuza mu buryo bwa politiki n’umutekano.

Perezida Samia yatsinze amatora n’amajwi 98%, ariko ntiyigeze avugwaho rumwe kuko yashinjwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gufunga Abakandida bakomeye batavuga rumwe na we bigatuma babura uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yabaye ari ugusebya demokarasi mu gihe iyo myigaragambyo yaguyemo abarenga 700, nkuko ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabitangaje.

Imyigaragambyo yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania yaguyemo abarenga 700
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22