Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda

Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Misfer Faisal Al-Shahwani, baganira ku mubano w’ibihugu byombi baniyemeza gukomeza kuwagura.

Ambasaderi Misfer  Faisal Al-Shahwani yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Qatar ikeneye ubunararibonye bw’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kugira ngo irusheho gukorera abaturage no kubahagararira.

Yagize ati “Mu by’ukuri nishimiye kugera muri iyi nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, mu biganiro na Perezida wa Sena byagarutse ku mibanire y’ibihugu byacu byombi kandi twemeranijwe gushimangira umubano hagati y’Inteko zishinga amategeko muri ibyo bihugu byombi, kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Qatar irusheho gukorera neza abaturage ku biyireba.”

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, ibyo biganiro byubakira ku mu bano mwiza usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar.

Yavuze ko hari byinshi u Rwanda na Qatar bihuriyeho, ariko hari n’aho bitandukaniye bigatuma ubutwererane hagati yabyo bukomeza kuba ikintu gikenewe mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abatuye ibi bihugu

Ati: ”Iyo bavuze Qatar wumva igihugu gitoya ndetse gitoya kurusha u Rwanda, ariko gikomeye cyane ku bukungu no ku bitekerezo, nabo bakaba baza kureba u Rwanda kuko ari igihugu gitoya muri Afurika ariko kikaba ari kinini ku bitekerezo no ku kamaro gifitiye isi, nabo bakaba bashimishwa n’uko icyo kintu tugihuriyeho, Qatar rero ni igihugu cy’inshuti kidufasha muri byinshi, twigiraho ariko nabo hari ibyo batwigiraho.”

U Rwanda na Qatar bafitanye imishinga ikomeye, harimo uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Ni ibihugu bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubukungu, umutekano n’Igisirikare n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25